Uwahoze ari umukinnyi ukomeye mu mukino wo gusiganwa mu kwiruka ku bafite ubumuga w’umunyafurika y’Epfo, Oscar Pistorius, yimuriwe mu yindi gereza kugira ngo agororwe uko bikwiye.
Pistorius yafunzwe mu mwaka wa 2013 azira kwica uwari umukunzi we, Reeva Steenkamp, ubwo yazaga kumusura ku munsi w’abakundana muri uwo mwaka, akaba yari afungiye muri Gereza ya Kgosi Mampuru mu Mujyi wa Pretoria, nubwo kugeza uyu munsi Pistorius avuga ko arengana kuko yiregura avuga ko yishe umukunzi we atabigambiriye ahubwo ko yamwitiranyije n’umugizi wa nabi umuteye nzu.
Oscar Pistorius yarashe umukunzi we ubwo yaraje kumusura ku munsi w’abakundana tariki ya 14 Gashyantare, amurasa amasasu ane, amusanze ku muryango wo mu cyumba cy’ubwiyuhagiriro.
Umuvugizi w’ishami rishinzwe serivisi zo kugorora muri iyo gereza, Manelisi Wolela, yatangaje ko Pistorius yimuriwe muri gereza ya Atteridgeville iri mu Burengerazuba bwa Pretoria, kuko ariyo ifite ibisabwa byose byo kugorora abagororwa neza.
Oscar Pistorius yakatiwe igihano cy’imyaka itandatu azira kwica uwari umukunzi we Reeva Steenkamp, mu kwezi kwa Nyakanga 2016, nyuma y’uko yari yakatiwe gufungwa imyaka itanu amaze guhamwa n’icyaha cy’ubwicanyi ariko atabigambiriye, maze abo mu muryango wa nyakwigendera bagahita bajurira basaba ko Pistorius akwiye guhamwa n’icyaha cy’ubwicanyi ndetse agakatirwa igifungo cy’imyaka 15, ubucamanza bwaje bwemeza ko afungwa itandatu.
Source: BBC
Passy













































































































































































