Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 28 Gicurasi 2025, Perezida Paul Kagame yageze i Astana, Umurwa Mukuru wa Kazakhstan, aho yatangiye uruzinduko rw’akazi. Biteganyijwe ko azageza ijambo ku bitabiriye Inama Mpuzamahanga yitwa Astana International Forum.
Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame na mugenzi we wa Kazakhstan, Kassym-Jomart Tokayev, ku wa Gatatu bazagirana ibiganiro mu muhezo, nyuma bizakurikirwa n’ikiganiro n’abanyamakuru.
Perezida Kagame aheruka guhura na Perezida Kassym-Jomart Tokayev, mu kwezi k’Ugushyingo 2024, ubwo bitabiraga inama ya 29 y’Umuryango w’Abibumbye yo kurwanya ihindagurika ry’ibihe yabereye mu Mujyi wa Baku muri Azerbaijan. Icyo gihe kandi abakuru b’ibihugu baganiriye ku buryo bwo gushimangira ubufatanye mu iterambere ry’ubukungu hagati y’u Rwanda na Kazakhstan.















































































































































































