Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 7 Mata 2021, ku rwibutso rwa jenoside rwa Kigali, Perezida Paul Kagame aherekejwe na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye umuhango wo gutangiza ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, bacana urumuri rw’icyizere cyerekana ahazaza h’Abanyarwanda.

Mbere yo gucana urumuri rw’icyizere ruzamara iminsi 100, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bashyize indabo ku mva rusange ndetse banunamira imibiri y’inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi ishyinguye ku Gisozi. Uru rwibutso rushyinguyemo imibiri isaga ibihumbi 250 y’abatutsi biciwe mu bice binyuranye by’Umujyi wa Kigali.
Uyu muhango wabaye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus cyugarije Isi, arimo kwambara udupfukamunwa n’amazuru no guhana intera.

Mu banyacyubahiro bawitabiriye harimo abadipolomate batandukanye n’abayobozi bahagarariye imiryango y’abarokotse Jenoside irimo IBUKA na AVEGA Agahozo.
Gahunda zijyanye no kwibuka zizakorwa ahanini hifashishijwe ikoranabuhanga mu kwirinda ikwirakwira rya COVID-19, aho inyinshi zizajya zikurikiranirwa kuri radio na televiziyo ndetse no ku mbuga nkoranyambaga.
Tariki ya 26 Mutarama 2018 ni bwo Loni yasabye ko tariki ya 7 Mata iba Umunsi Mpuzamahanga wo kuzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ibarura ryakozwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu mu 2000 rikamara imyaka ibiri (2000-2002), ryagaraje ko Abatutsi 1.074.017 bishwe mu gihe cy’iminsi ijana kuva muri Mata kugera muri Nyakanga 1994. Iyo raporo yatangajwe mu 2004 igaragaza aho abishwe bari batuye, imyaka bari bafite, amazina yabo ndetse bamwe muri bo bizwi neza uburyo bwishwemo.
Ubwanditsi













































































































































































