Jackson Kwizera
Ku wa Kane, tariki ya 19 Gashyantare 2026, muri Village Urugwiro, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yakiriye intumwa zitandukanye zo mu nzego zo hejuru zaturutse mu bihugu n’imiryango itandukanye, bagirana ibiganiro ku bufatanye mpuzamahanga, umutekano n’iterambere.
Ku isaha ya nyuma ya saa sita, yabanje kwakira Senateri w’Umunyamerika, Steve Daines wo muri Leta ya Montana. Ibiganiro byabo byibanze ku gukomeza guteza imbere umubano w’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, by’umwihariko mu bijyanye n’umutekano w’akarere no kwagura amahirwe y’ubufatanye mu by’ubukungu.
Nyuma yaho, Perezida Kagame yanabonanye n’intumwa zirimo Lee Rosenberg wahoze ayobora American Israel Public Affairs Committee (AIPAC), Saul Singer wanditse ibitabo “Start-Up Nation” na “The Genius of Israel”, ndetse na Wendy Singer wahoze ayobora ibiro bya AIPAC muri Israel. Ibiganiro byibanze ku mahirwe y’ubufatanye mu guhanga udushya, ikoranabuhanga no guteza imbere rwiyemezamirimo.
AIPAC yashinzwe mu 1954, ni rimwe mu mashyirahamwe akomeye muri Amerika aharanira inyungu za Israel, by’umwihariko mu rwego rwa politiki n’ikorwa ry’amategeko. Mu myaka myinshi ishize, iri tsinda ryagiye rigira uruhare mu gushimangira inkunga Amerika itera Israel, binyuze mu biganiro, inama n’ubukangurambaga butandukanye.
Perezida Kagame yanakiriye Hadja Lahbib, Komiseri w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ushinzwe uburinganire, kwitegura no guhangana n’ibibazo, wari kumwe na Johan Borgstam, uhagarariye EU mu Karere k’Ibiyaga Bigari. Bagiranye ibiganiro ku bibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, hibandwa ku muhate uri gukorwa ku rwego rw’akarere na mpuzamahanga mu gushaka ibisubizo birambye, cyane cyane mu bijyanye n’ubutabazi n’ituze.
Mu minsi ya vuba, ku mbuga nkoranyambaga hakomeje kugaragara impaka n’ubutumwa bunenga Israel n’imiryango iyishyigikiye, cyane cyane AIPAC. Nubwo iri tsinda rimaze imyaka irenga 70 rikora, ibitekerezo birinenga byagiye bihindagurika bitewe n’ibihe n’imyumvire ya politiki.
Hari abavuga ko AIPAC ifite uruhare runini mu gufasha gukomeza umubano wa hafi hagati ya Amerika na Israel, abandi bakayishinja kugira imbaraga zikabije mu byemezo bya politiki. Mu mateka, amatsinda arwanya Israel yakunze gukora ubukangurambaga bugamije gutesha agaciro igihugu cya Israel n’abagishyigikiye muri Amerika.
Mu rwego rw’ibitekerezo by’ubugambanyi, hari abakwiza imvugo ya “Zionist Occupation Government (ZOG)”, igitekerezo kivuga ko Abayahuda bagenzura rwihishwa Leta ya Amerika. Iki gitekerezo cyakomotse mu mitwe y’abahezanguni bo mu myaka ya za 1970, kikaba cyarakwirakwijwe n’amatsinda ashingiye ku ivanguramoko n’ivangura rishingiye ku myemerere. Abasesenguzi benshi bagaragaza ko ari igitekerezo kidafite ishingiro, gishingiye ku rwango n’ivangura.
Ibi bitekerezo bifite aho bihuriye n’andi magambo yakwirakwijwe mu Karere k’Ibiyaga Bigari, arimo igitekerezo cyiswe “Empire Hima-Tutsi”, gikunze gusobanurwa nk’inkuru ya politiki ishingiye ku rwango n’amacakubiri. Iki gitekerezo cyagiye gikoreshwa mu gukwirakwiza imyumvire ivangura, kigahuza amatsinda y’abantu n’umugambi uvugwaho kuba wo kwigarurira ubutegetsi mu bihugu bitandukanye by’akarere.
Amateka agaragaza ko imvugo n’ibitekerezo bishingiye ku rwango n’ivangura byagize uruhare mu byaha bikomeye byibasiye inyokomuntu, birimo Jenoside yakorewe Abayahudi mu Ntambara ya Kabiri y’Isi n’iyakorewe Abatutsi mu 1994. Ni yo mpamvu abasesenguzi n’abayobozi batandukanye bahamagarira abantu kwirinda gukwirakwiza imvugo zibiba urwango, ahubwo bagashimangira ibiganiro, ukuri n’ubufatanye nk’inzira yo kubaka amahoro arambye.











































































































































































