Connect with us

Hi, what are you looking for?

akazi

Rulindo: Barangije ayisumbuye biga ubukorikori ngo birinde gusaba

Kuboha agaseke byabahaye agaciro bibarinda gusabiriza (Ifoto/Marie Josée U.)

Marie Josee Uwiringira

Abakobwa icumi barangije amashuri yisumbuye bahisemo kwiga kuboha Agaseke n’ibindi bikoresho bibohwa mu buhivu, bakuramo amafaranga abafasha kwibonera ibyo bakeneye.

Aba bakobwa bakirangiza kwiga begereye abagore 22 bo muri koperative “Ngwino ukore “ ikorera mu murenge wa Bushoki, babigisha kuboha ndetse babona n’isoko ry’abanyamerika “Indigo Africa”, ribaha amahugurwa rikanabagurira ibyo bakora.

Nyuma y’amahugurwa bamazemo amezi atandatu, aba bakobwa batangiye kwinjiza amafaranga avuye mu byo baboha. Bibatera ishema kuba bibonera ibyo bakeneye batagombye gusaba ababyeyi cyangwa abandi bantu.

Umwe muri aba bakobwa witwa Umugwaneza Goretti wiga muri Kaminuza, ahamya ko n’ubwo hari abagaya uyu mwuga akora, kuboha byamurinze kugira ikintu yifuza ntakibone cyangwa ngo agisaba nk’uko abibona ku bandi banyeshuri bo muri kaminuza.

Aragira, ati “kuko niga mu mpera z’icyumweru, indi minsi ndaza nkaboha, nkagurisha, ubu ntawe ngisaba kuko amafaranga make mbona ku kwezi ni ibihumbi mirongo ine. Nkenera umwenda nkawigurira, nakenera kwisukisha nkabikora, impapuro zo kwigiraho nkazigura; ababyeyi mbabaza amafaranga y’ishuri gusa”.

Uyu mukobwa wiga mu ishami ry’Icungamutungo n’Ubukungu mu mwaka wa kabiri, muri INATEK (Ishami rya Rulindo), atangaza ko uyu mwuga azakomeza kuwukora, ku buryo azawukuraho igishoro mu gihe azaba arangije kwiga.

Mu myumvire ya bamwe mu rubyiruko hari ababwira ko bize gufata ikaramu batakorana imyuga n’abatarize. Nyamara Muragijemariya Clarisse, warangije amashuri yisumbuye mu ndimi (Icyongereza, Igifaransa n’Ikinyarwanda), ahamya kuboha byamurinze ubushomeri.

Ati “Ntitwigeze tuvuga ngo turahura n’ubushomeri. Uko twakaga amavuta cyangwa Kotegisi ababyeyi tugiye ku ishuri ntabwo ariko bikimeze. Ubu natwe tugeze igihe cyo kubafasha. Najyaga nibaza uko nzatunga telefone, ariko ubu mfite “smartphone”.

Umubyeyi, Mujawayezu Yozefa, Perezida wa Koperative akaba ari na we wabahuguye mu buboshyi, ahamya ko ubushake n’umurava by’abo bakobwa, bigaragaza ko imyumvire y’abo itandukanye n’iy’abandi banyeshuri. Ati “ubu iyo abo biganye bababonye bitunze, bifuza kumera nka bo kandi barize kuboha babareba”.

Kwinjira muri koperative bigeze ku nshingamuryango y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi makumyabiri (20,000 Frw), buri munyamuryango atanga muri Koperative icumi ku ijana (10%) by’amafaranga yavuye mu gihangano yaboshye.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities