Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ibikorwaremezo

Rwamagana: Abaturage bamaze kugerwaho n’amashanyarazi ku gipimo cya 86 ku ijana

Panorama  

Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG mu ibinyujije mu ishami ryayo rya Rwamagana ho mu ntara y’Uburasirazuba iratangaza ko gahunda yo gukwirakwiza amashanyarazi muri ako karere ka Rwamagana kuri ubu igeze ku kigero gishimishije cya 86%; kandi ko mu gihe kibarirwa mu myaka ibiri, abaturage bose batarabona amashanyarazi bazaba bayabonye.

Bamwe mu baturage bamaze kugezwaho amashanyarazi bavuga ko bamaze kuva mu bwigunge kuko bavuye mu icuraburindi ubu bakaba baranatangiye gutekereza uburyo bwo kuyabyaza umusaruro bakiteza imbere.

Uwimana Belancilla, ni umwe mu baturage bo mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Munyaga uherutse kugezwaho amashanyarazi.

Agira ati ’Kuva tubonye amashanyarazi twarishimye cyane tubona natwe tuvuye mu icuraburindi tujya ahantu heza. Turashimira Perezida Kagame watugiriye neza. Twavuye mu bwigunge, batwubakiye amazu turi abapfakazi tutagira aho tuba none ejo bundi baduhaye n’umuriro ni ishimwe rikomeye cyane.’’

Nkuranga Juvenal utuye mu kagari ka Kaduha nawe uherutse kugezwaho amashanyarazi agira ati:’Twarishimye, turacana, turacaginga amatelefoni, abana bariga neza n’amanota yariyongereye, ubu kandi twatangiye no gutekereza imishinga yarushaho kuduteza imbere.’’

Maniraguha Jean Pierre, Umuyobozi w’ishami rya REG mu karere ka Rwamagana, avuga ko gahunda yo gukwirakwiza amashanyarazi muri ako karere ishimishije kandi ko mu gihe gito kiri imbere abaturage bose bo muri ako karere bazaba bagerwaho n’amashanyarazi.

Agira ati “Muri uyu mwaka gusa w’ingengo y’imari 2025-2026 hari umuhigo twihaye wo kugeza amashanyarazi muri aka karere ka Rwamagana ku ngo zigera ku 9,500, kandi bagomba kuba bagejejweho amashanyarazi bitarenze mu kwezi kwa 6 kwa 2026. Nubwo twari twihaye imyaka itanu ngo tube twageze ku ngo 100%, twe umuvuduko dufite dufatanyije n’akarere, abaterankunga na ba rwiyemezamirimo, turumva mu myaka ibiri iri imbere tuzaba tugeze ku 100% nta gihinndutse.”

Avuga kandi ko n’abafite ibibazo by’umuriro udahagije cyangwa ucikagurika nabo ko hari umushinga ugiye ku bikemura bitarenze muri iyo myaka ibiri.

Akomeza agira ati ‘’Abaturage badafite amashanyarazi bashonje bahishiwe….Abafite ikibazo cy’umuriro mukeya nabyo mu myaka ibiri iri imbere bizaba ari amateka hano mu karere ka Rwamagana.’’

REG ivuga ko hari umushinga witwa TBAE uteganya gukwirakwiza amashanyarazi mu karere ka Rwamagana ku ngo zirenga 16,000.

Bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze mu karere ka Rwamagana nka Munyentwali Damascene, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Munyaga, bakangurira abaturage kubyaza umusaruro ayo mashanyarazi bakora imishinga ibateza imbere nko gukora ububaji, gusudira, kogosha n’ibindi byabateza imbere. Anasaba abaturage bagituye mu buhinzi ko bahinduza ubutaka bwabo bakajya ahari imiturire kugirango biborohere kugezwaho amashanyarazi.

Imibare itangazwa na REG igaragaza ko kugeza mu kwezi kwa cyenda uyu mwaka 2025 mu karere ka Rwamagana abaturage bamaze kugerwaho n’amashanyarazi kuri ubu bageze ku gipimo cya 86%.  Mu Rwanda abagezweho n’amashanyarazi bangana na 85%. Ni mu gihe REG yihaye intego y’uko abanyarwanda bose 100% bazaba bagerwaho n’amashanyarazi bitarenze mu mwaka wa 2029.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities