Mu ibaruwa yo ku wa 15 Ugushyingo 2021 Sam Karenzi yandikiye Perezida wa Bugesera FC, ikinyamakuru Panorama gifitiye kopi, yanditse asaba kwegura ku mpamvu ze bwite yizeza abayobozi n’abakunzi ba Bugesera kuzakomeza kubaba hafi na we abasaba kumwumva.
Sam Karenzi usanzwe ari umunyamakuru w’imikino ukundwa na benshi akaba n’Umuyobozi wa Fine FM yeguye kuri uyu mwanya wo kuba umunyamabanga Mukuru w’ikipe ya Bugesera FC nyuma y’igihe gito yongeye kugirirwa icyizere akongererwa igihe cyo kuba Umunyamabanga Mukuru wayo.
Ikipe ya Bugesera FC nayo muri iyi minsi ifite intego nyinshi zirimo kuzamura abana bato akaba yarafatanyije na Perezida uriho ubu ariko kubera impamvu avuga ko ari ize bwite yeguye mu nshingano.
Twagerageje guhamagara Sam Karenzi ngo tumenye impamvu nyamukuru yaba yihishe inyuma y’ubu bwegure bwe ariko ntibyadukundira.
Rukundo Eroge












































































































































































