Connect with us

Hi, what are you looking for?

Akarere

Sena ya Congo yambuye Kabila Ubudahangarwa

Raoul Nshungu

Inteko ya Sena ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, DRC yambuye ubudahangarwa Joseph Kabila Kabange wabaye Perezida w’iki gihugu.

Ni umwanzuro wafashwe ku bwiganze bw’amajwi y’Abasenateri bo muri icyo gihugu, ku wa Kane tariki 22 Gicurasi 2025, bemeza kumwambura ubudahangarwa nyuma y’uko ubushinjacyaha bwa gisirikare busabye ko yabwamburwa kugira ngo akurikiranwe mu nkiko.

Komisiyo idasanwe ya Sena y’iki gihugu yateranye Abasenateri 88 batora ko uyu mugabo yamburwa ubudahangarwa, batanu batora banga ko abwamburwa, amajwi atatu aba impfabusa.

Tariki 19 Gicurasi 2025, aribwo yari yandikiwe ibaruwa na Perezida wa Sena, Michel Sama Lukonde, imusaba kwitaba urwo rwego, kugira ngo ahabwe umwanya wo kugira icyo avuga ku mugambi wo kumwambura ubudahangarwa, ariko ntiyitaba.

Ni ibaruwa yagira iti “Mutumiwe mu nama ya Komisiyo yihariye ishinzwe gusuzuma ubusabe bw’Ubushinjacyaha Bukuru mu Rukiko Rukuru rwa gisirikare, burebana no kubambura ubudahangarwa muhabwa n’Itegeko Ishinga ndetse n’uburenganzira bwo kubakurikirana, ku wa Kabiri tariki ya 20 Gicurasi 2025, guhera saa tanu z’amanywa, mu cyumba cy’inama mpuzamahanga.”

Uyu mugabo aregwa kwifatanya n’umutwe wa AFC/M23 uri mu ntambara na Let adore ko uyu mutwe umaze gufata igice kinini cy’Ubuirasirazuba bw’iki gihugu.

Joseph Kabila yayoboye DRC guhera mu 2001 kugeza 2019, nyuma agirwa umusenateri uhoraho.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities