Raoul Nshungu
Inteko ya Sena ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, DRC yambuye ubudahangarwa Joseph Kabila Kabange wabaye Perezida w’iki gihugu.
Ni umwanzuro wafashwe ku bwiganze bw’amajwi y’Abasenateri bo muri icyo gihugu, ku wa Kane tariki 22 Gicurasi 2025, bemeza kumwambura ubudahangarwa nyuma y’uko ubushinjacyaha bwa gisirikare busabye ko yabwamburwa kugira ngo akurikiranwe mu nkiko.
Komisiyo idasanwe ya Sena y’iki gihugu yateranye Abasenateri 88 batora ko uyu mugabo yamburwa ubudahangarwa, batanu batora banga ko abwamburwa, amajwi atatu aba impfabusa.
Tariki 19 Gicurasi 2025, aribwo yari yandikiwe ibaruwa na Perezida wa Sena, Michel Sama Lukonde, imusaba kwitaba urwo rwego, kugira ngo ahabwe umwanya wo kugira icyo avuga ku mugambi wo kumwambura ubudahangarwa, ariko ntiyitaba.
Ni ibaruwa yagira iti “Mutumiwe mu nama ya Komisiyo yihariye ishinzwe gusuzuma ubusabe bw’Ubushinjacyaha Bukuru mu Rukiko Rukuru rwa gisirikare, burebana no kubambura ubudahangarwa muhabwa n’Itegeko Ishinga ndetse n’uburenganzira bwo kubakurikirana, ku wa Kabiri tariki ya 20 Gicurasi 2025, guhera saa tanu z’amanywa, mu cyumba cy’inama mpuzamahanga.”
Uyu mugabo aregwa kwifatanya n’umutwe wa AFC/M23 uri mu ntambara na Let adore ko uyu mutwe umaze gufata igice kinini cy’Ubuirasirazuba bw’iki gihugu.
Joseph Kabila yayoboye DRC guhera mu 2001 kugeza 2019, nyuma agirwa umusenateri uhoraho.
