Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Tuzaburizamo umugambi w’uwo ariwe wese uzashaka guhungabanya umutekano mu matora _CG Gasana

Umukuru wa Polisi y'Igihugu, IGP Emmanuel Gasana, mu biganiro nyunguranabitekerezo bihuza Polisi n'Abanyamakuru, uyu munsi byari byatumiwemo Komisiyo y'Igihugu y'amatora (Photo/Panorama)

Umukuru wa Polisi y’Igihugu, CG Emmanuel Gasana atangaza ko inzego za Polisi ndetse n’iz’umutekano biteguye bihagije, bityo bizeza Abanyarwanda ko bazaburizamo uwo ariwe wese ufite umugambi wo guhungabanya umutekano mu bihe by’amatora.

Ibi CG Emmanuel Gasana yabitangaje kuri uyu wa kabiri tariki ya 11 Nyakanga 2017, mu biganiro nyunguranabitekerezo bihuza Polisi n’Itangazamakuru, by’umwihariko kuri uyu munsi bikaba byari byatumiwemo na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora.

Umukuru wa Polisi yavuze ko Polisi kimwe n’izindi nzego z’umutekano bateguriye hamwe uko umutekano uzaba ucunzwe ariko by’umwihariko Polisi izaba ifite inshingano zo gukurikirana uko umutekano wifashe mu gihugu hose no kureba ko ibiteganywa n’amategeko byubahirizwa haba mu gihe cy’amatora, nyuma yayo n’igihe cyose.

Yagize ati “Ndizeza Abanyarwanda umutekano muri iki gihe cy’amatora. Inzego z’umutekano ziteguye kuburizamo uwo ari we wese uzapima guhungabanya umutekano mu gihe nk’iki turimo ndetse no mu gihe cyose. Twiteguye neza kandi turabizeza ko nta kintu gishobora gutuma habaho umutekano muke, Polisi ifatanyije n’izindi nzego.”

Yakomeje agira ati “By’umwihariko tuzabungabunga umutekano ku biro by’itora mu gihugu hose kugira ngo abagiye gutora babikore nta nkomyi, nta muvundo, nta kibahungabanyije. Polisi igomba gutanga umutekano ahantu hose hateguwe igikorwa cyo kwiyamamaza, abafite intege nke nk’abasaza, abakecuru, abagore batwite, abazanye impinja, abaharwariye n’abafite ubumuga butandukanye dufatanyije n’izindi nzego kugira ngo bafashwe nta kibazo.”

CG Gasana akomeza atangaza ko umutekano wo mu muhanda na wo uzitabwaho hakumirwa impanuka; imodoka zateguwe gukoreshwa mu matora zikaba zigomba kuba zifite ubuziranenge.

Polisi kandi yatangaje ko ifite inshingano zo guherekeza abakandida mu gihe cyo kwiyamamaza mu gihugu hose no guherekeza ibikoresho by’amatora.

Abanyarwanda basabwe kwirinda gukoreshwa n’abadashaka ko amatora agenda neza.

CG Gasana yavuze ko Abanyarwanda bakwiye kwirinda ibihuha, imvugo isesereza, ingengabitekerezo mbi n’imyitwarire inyuranye n’imyifatire myiza ibereye abanyarwanda yabashora mu bibazo bituma habaho gukurikiranwa.

Yagize ati “Dukwiye no kwirinda kuba ibikoresho by’abashaka ko amatora atagenda neza. Twese dufatanye kugira ngo dukumire uwo ari we wese wazana ibibazo mu buryo ubwo ari bwo bwose bwatuma habaho gukurikiranwa.”

Umukuru wa Polisi y’igihugu yashimye by’umwihariko itangazamakuru bityo asaba abanyamakuru gutanga amakuru adateza umutekano muke.

Yakomeje asaba abaturage gukorana n’inzego zishinzwe umutekano kugira ngo icyaboneka kiwuhungabanya kimenyekane ku gihe bityo abari mu kaga babashe gutabarwa.

Amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe ku itariki ya 3 Kanama uyu mwaka ku banyarwanda bazatorera mu mahanga n’itariki ya 4 Kanama 2017, ku bazatorera imbere mu gihugu.

Abakandida bazahatanira umwanya wa Perezida wa Repubulika, ni Perezida Paul Kagame watanzwe n’Umuryango FPR-Inkotanyi, Frank Habineza w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije (Democratic Green Party of Rwanda) na Philippe Mpayimana Umukandida wigenga. Ibikorwa byo kwiyamamaza bizatangira ku wa Gatanu tariki ya 14 Nyakanga 2017 bikazasozwa tariki ya 3 Kanama 2017 saa sita z’ijoro.

Rene Anthere

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NEC, Munyaneza Charles, IGP Emmanuel Gasana, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, DIGP Dan Munyuza n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura (RMC), Emmanuel Mugisha (Photo/Panorama)

Abapolisi n’abanyamakuru mu biganiro nyunguranabitekerezo ku wa 11 Nyakanga 2017 (Photo/Panorama)

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities