Kubera ubufatanye buzira amakemwa hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Buyapani nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, imishinga ibiri yashoboye gufasha kongerera ubushobozi abamugariye ku rugamba n’abandi bafite ubumuga, binyuze muri Komisiyo y’igihugu ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare (RDRC).
Kubera iyo mpamvu, u Rwanda rwatoranyijwe na Guverinoma y’u Buyapani, kwakira inama mpuzamahanga yo kubaka umuco ushingiye ku mahoro, izateranira i Kigali, muri Kigali Convention Centre ku wa 28 Gashyantare 2019.
Umuyobozi wa Komisiyo y’igihugu ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare (RDRC), Mukantabana Selaphine, avuga ko iyi nama ari umwanya wo kongera kwerekana intambwe u Rwanda rwateye mu kubaka amahoro nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Agira ati “U Rwanda rufatwa nk’uruyoboye ibindi bihugu mu kubaka umuco w’amahoro. Iyi nama rero ni umwanya wo gusangira ubunararibonye n’ibihugu bizayitabira, harebwa iyagezweho ndetse n’imbogamizi zahabaye mu kubaka ubumwe n’ubwiyunge nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse na nyuma y’amakimbirane yaranzwe mu bihugu bimwe na bimwe bya Afurika.”
Akomeza avuga ko hazareba uburyo bwo kubaka ubwiyunge mu baturage b’ibihugu bya Afurika byanyuze mu makimbirane. Agira ati “Afurika igize amahoro, abaturage bafite uburyo babayeho ntabakwishora mu mitwe yitwaje intwaro, kandi nta kabuza iterambere twifuza ryagerwaho.”
U Rwanda rwatoranyijwe n’igihugu cy’u Buyapani kwakira iyi nama, imyanzuro izayivamo ikazajyanwa mu nama mpuzamahanga ya karindwi ihuza Afurika n’u Buyapani (TICAD VII), izaba muri Kanama 2019, izigirwamo uko iterambere ryagerwaho hubatswe umuco w’amahoro n’ubusugire bw’ibihugu.
Iyi nama igiye kuba Abanyarwanda bibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, ikazaba ikimenyetso gikomeye cyo kubaka umuco w’amahoro, ariko kandi ikazaba n’integuza ya TICAD VII.
Maruo Shin, Umuyobozi wa JICA mu Rwanda, avuga ko inama izabera mu Rwanda ari umwanya wo kungurana ibitekerezo ku kubaka umuco w’amahoro, kurebera hamwe ibibangamiye imibereho y’umuturage, kurebera hamwe ibikubiye mu ntego z’iterambere rirambye kandi hari ikintu kinini iyi nama isobanuye ku Rwanda.
Agira ati “U Rwanda rugaragara nk’umuyobozi n’igicumbi cyo guteza imbere umuco w’amahoro muri Afurika. Iyi nama ni umwanya wo gusangira ubunararibonye kandi tugire amasomo dukura ku Rwanda n’ibindi bihugu bya Afurika ku kubaka umuco w’amahoro, by’umwihariko bivuye ku gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare.”
Iyi nama mpuzamahanga izitabirwa n’ibihugu bya Afurika byayitumiwemo birimo Nigeria, Sudan, Sudani y’Epfo na Somalia bamaze kwemera ko bazayizamo. Hatumiwe kandi Ambasade za Uganda, u Burundi, Repubulika Iharanira demokarasi ya Congo, Congo Brazzaville, Mali, Libya, Misiri, u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Izitabirwa kandi n’abafatanyabikorwa bavuye muri Guverinoma, Inteko Ishinga Amategeko, Abaterankunga, Urwego rw’abikorera na Sosiyete Sivile.
U Buyapani, binyuze muri JICA, bwatangiye gukorana n’u Rwanda kuva mu 2005, binyuze muri Komisiyo y’Igihugu ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare (RDRC), hakozwe imishinga ibiri igamije kongerera ubushobozi no gufasha mu mibereho abari abari abasirikare bafite ubumuga kimwe n’abandi baturage na bo bafite ubumuga. Mu isuzuma ryakozwe nyuma yo gusoza iyo mishanga mu 2015, byagaragaye ko yagize uruhare runini mu kubaka umuco w’amahoro mu Rwanda.
Rwanyange Rene Anthere













































































































































































