U Rwanda rwiteguye kwakira inama ya gatatu mpuzamahanga y’ihuriro ry’abahinzi ba kawa izateranira i Kigali hagati ya tariki 14-15 Nyakanga 2021. Iri niryo huriro rinini ku isi rihuza abahinzi kugira ngo bigire hamwe ingamba n’ibisubizo by’ibibazo by’ingutu bahura na byo muri kawa.
Mu kiganiro yagiranye na CNBC Africa cyo ku wa 17 Gashyantare 2020, Bwana Juan Esteban Orduz, Perezida wa Federasiyo y’Abahinzi ba Kawa muri Colombia, akaba n’Umuyobozi Mukuru w’ihuriro ry’abahinzi ba kawa ku Isi, yatangaje ko iyi nama izabera i Kigali yemejwe mu nama iheruka guteranira muri Campinas i Brazil mu 2019.
Bwana Orduz yashimangiye ko impamvu nyamukuru y’iri huriro ari uguhuriza hamwe abahinzi ba kawa, inzego zifata ibyemezo, abanyemari n’impuguke kugira ngo abanyamuryango bari mu bihugu by’iri huriro bacocere hamwe ibibazo bahura nabyo kuko bijjya kumera kimwe.
Agira ati “Ubumwe bwacu mu gushaka ibisubizo by’ibibazo bitwugarije ni ingenzi. Tugomba gukorera hamwe kuko ni inshingano zacu gukora impinduka zirambye mu kubungabunga ubuhinzi n’ubucuruzi bwa kawa.”
Biteganyijwe ko abantu barenga 1,500 bo mu bihugu 40 hirya ni hino ku isi bihinga kawa bazitabira iyi nama. Iri huriro ry’abahinzi ba kawa ku isi ni umuryango udaharanira inyungu washyiriweho kwiga no gukemura ibibazo byugarije ubuhinzi bwa kawa ku isi.
Rwanyange Rene Anthere
