Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi yatsinzwe na Guinea Conakry ibitego 2-0 mu mukino wa kabiri wa gicuti mpuzamahanga wabere i Kigali kuri stade Amahoro i Remera kuri uyu wa 06 Mutarama 2021.
Ni umukino igice cya mbere watangiye amakipe yombi ubona ko akina yigengesereye ariko ikipe ya Guinea Conakry ubona ko irusha Amavubi, gusa ukabona ko nayo itarashyira hamwe umukino ariko umukinnyi umwe kuri umwe wayo akomeye.
Ku munota wa 25 Guinea yaje kubona koroneri maze Muhammed Lamio Bayo ayitera neza arayitsinda biba 1-0. Amakipe yombi yakomeje gukina ariko Guinea ukabona ko ikomeza kurusha Amavubi ku guhanahana umupira aho Kapiteni wa Guinea Naby Deco Keita yatsinze igitego cya 2 ku munota wa 35 w’igice cya mbere; akaba ari nako cyarangiye ari 2-0.
Igice cya kabiri cyatangiye amakipe yombi akora impinduka ubona ko ku ruhande rw’Amavubi hari icyahindutse ari gukina neza n’abakinnyi bakabonana. Umukino waje gukomeza Amavubi ananirwa kwishyura ibitego yatsinzwe Guinea igenda irata n’ibindi bitego.
Ikipe ya Guinea Conakry yakinnye imikino ya gicuti mpuzamahanga ibiri n’Amavubi y’u Rwanda mu rwego rwo kwitegura igikombe cy’Afurika kizatangira mu minsi iri imbere muri Cameroon. Uyu ukaba wari umukino wa kabiri uwa mbere ukaba wararangiye u Rwanda rutsinze Guinea Conakry ibitego 3-0.
Raoul Nshungu












































































































































































