Abanyarwanda 12 bari bafungiye muri Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko, uyu munsi bashyikirijwe Leta y’u Rwanda ku mupaka wa Kagitumba mu karere ka Nyagatare.
Nk’uko tubikesha Umuseke.rw, aba banyarwanda 12 bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rushinzwe abinjira n’abasohoka mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 07 Nyakanga 2020.
Aba banyarwanda bageze ku mupaka wa Kagitumba babanza gufatwa bimwe mu bipimo by’ibanze bya COVID-19 nk’umuriro ndetse bubahiriza amabwiriza yo kukirinda nko gusukura ibiganza.
Ku wa mbere tariki ya 08 Kamena 2020, u Rwanda Abanyarwanda 130 bari bafungiye muri Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Abanyarwanda bakiriwe bafatwaga ibipimo by’ibanze ku bimenyetso by’uwaba yaranduye Koronavirusi
Iri rekurwa ry’aba banyarwanda ryavuye mu biganiro byari byahuje impande zombi ndetse n’abahuza bo mu bihugu bya Angola na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, bikaba byarabaye hifashishijwe ikoranabuhanga rya Video Conference tariki ya 4 Kamena 2020.
Muri ibyo biganiro Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane Dr. Vincent Biruta wari uyoboye intumwa z’u Rwanda yavuze ko hari intambwe yatewe mu gushyira mu bikorwa amasezerano ya Luanda, ariko anavuga ko Uganda ikomeje gufunga no guhohotera Abanyarwanda.
Minisitiri Sam Kutesa wari uyoboye intumwa za Uganda muri ibyo biganiro yavuze ko Uganda ko mu kwezi kwa Gicurasi hari Abanyarwanda basaga 130 bari bafungiwe muri Uganda barekuwe, hakaba hari hagikurikizwa ibiteganywa kugira ngo bashyikirizwe u Rwanda, dore ko byagaragaye ko bari bafunzwe barengana.
Ariko kandi Minisitiri Kutesa yemeye ko hari abandi banyarwanda 310 bafungiye muri Uganda, avuga ko bakurikiranwe n’ubutabera bw’igihugu cye.
Ibiganiro bijyanye n’irekurwa ry’abanyarwanda bafungiye byaje bikurikiye inama ya Gatuna-Katuna yahuje abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na Uganda kuwa 21 Gashyantare 2020, yanitabiriwe n’abakuru b’ibihugu bya Angola na Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) nk’abahuza.
Rwanyange Rene Anthere













































































































































































