Inama y’igihugu y’abafite ubumunga ivuga ko kuva Minisiteri y’uburezi yinjiye muri gahunda y’uburezi budaheza mu myigishirize yo mu Rwanda, hari impinduka nini mu mibereho y’abantu bafite ubumuga kuko cyari kimwe mu bibazo bibangamiye imyigire yabo.
Ibi ni ibyagarutseho mu kiganiro cyahawe itangazamakuru ku wa 22 Ugushyingo 2002, nyuma yo gusura Urwunge rw’Amashuri rwa Saint Filippo Smaldone, i Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge, ishuri ryigamo abana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bigana n’abandi badafite ubumuga.
Muri iri shuri bafite abanyeshuri 457 harimo amashuri y’incuke 43, amashuri abanza 33, Icyiciro rusange 66, ishuri ry’imyuga (TVT) higamo abanyeshuri 17 kandi abana bose biga bacumbikirwa. Bafite abarimu 23 bahembwa na Leta hamwe n’abandi 15 bahembwa n’ikigo ndetse n’abakorerabushake b’ababikira.
Ni ishuri ryigishiriza hamwe abana bafite ubumuga na batabufite hagamijwe kugira ngo bafatanye mu buryo bw’imyigire. Abanyeshuri bigishwa amasomo atandukanye harimo gucuranga Piano ku batumva ndetse n’ururimi rw’amarenga ku badafite ubumuga. Ibi bifasha abana bafite ubumuga kuva mu bwingunge no kumva ko badahezwa kandi bizabafungurira amarembo ku isoko ry’umurimo.
Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’iki kigo ndetse n’ababyeyi baharerera, bagaragaza ko kuba aba bana bavanze bifatira runini abafite ubumunga mu kwisanga muri sosiyete bakumva badahejwe.
Sr. Uwayisaba Marie Jeanne, Umuyobozi wa GS Saint Filippo Smaldone, agira ati “Abana iyo bavanze barafashanya. Abatumva bakunda kumenya imibare, naho abadafite ubumuga bakunda kumva ibijyanye n’indimi. Bafatanya mu gusobanurirana bose bakabasha gutsinda. Duhitamo guhuza aba bana, icyo twari tugambiriye ni ukugira ngo abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga mu minsi izaza igihe bazaba barangije, nabo bazagira uruhare ku isoko ry’umurimo bakabasha kubona akazi. Ikindi twari tugambiriye ni iterambere ry’ururimi rw’amarenga.”
Akomeza avuga ko mbere bakira abana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, ariko bari bafite ubwigunge ndetse hari n’abangaga gusubira iwabo mu miryango. Ubwo gahunda y’uburezi budaheza yajyagaho, abo bana bakabasha kwigana n’abadafite ubumuga, byatumye benshi bava mu bwigunge, bashobora gusabana n’abandi bose badafite ubumuga. Imbogamizi zihari ni uko hari amagambo atarabonerwa ibimenyetso ngo bishyirwe mu rurimi rw’amarenga.
Nibaho Emmanuel, ni Perezida ya Komite y’ababyeyi barerera muri Saint Fillipo Smaldone afite umwana ufite ubumuga. Asaba ko hakwiye gushyirwaho icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye cyane cyane ishami ry’imyuga kandi rigahabwa ibikoresho bihagije.
Agira ati “Ubusanzwe iki kigo cyakiraga abana bafite ubumuga gusa, ariko ababyeyi bafite abana badafite ubumuga bashimye imyigishirize y’iki kigo bityo basaba ko abana babo nabo bakwigana n’abandi. Nk’uko umwaka ushize abana biga amashuri abanza batsinze neza usibye umwana umwe, bityo turasaba leta kudufasha abana bakareka kugarukira mu cyiciro rusange, ahubwo bakaba bakomeza no mu yisumbuye ndetse hakanongerwa andi mashami yigisha imyuga. Ubu dufite ishuri rimwe gusa kandi aba bana bafite ubumuga hari byinshi babasha gukora muri ayo mashami y’imyuga kandi byabagirira akamaro mu gihe baba basoje amasomo yabo.”
Ndayisaba Emmanuel Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’igihugu y’abantu bafite ubumunga -NCPD, avuga ko iyi gahunda hari byinshi izahindura ku mubereho y’abafite ubumuga.
Agira ati “icya mbere ni uko bibakura mu bwigunge. Umuntu udafite ubumuga akura azi yuko nta wundi muntu babana atari ufite ubwo bumuga, ariko iyo bavanze bakigana n’abandi bana baramenyerana, noneho no kujya muri sosiyete na nyuma y’amasomo ugasanga bibafasha. Usanga niba umwana avuye mu rugo ugendera mu kagare undi araje aramusunitse kubera ko bamaze kumenyerana; nibajya no hanze barangije kwiga n’imirimo bizaba kimwe”.
Insanganyamatsiko yuy’umwaka yatanzwe n’umuryango w’abibumbye ikaba igira iti “Twishakemo ibisubizo bigamije impinduka mu iterambere ridaheza”. Uyu munsi mpuzamahanga ukaba uzizihirizwa mu Karere ka Gicumbi.
Munezero Janne d’Arc