Raoul Nshungu
Papa Leo XIV yagize Joseph Lin Yuntuan Musenyeri, aba uwa mbere mu mateka ya y’Abakristu Gatulika bo mu Bushinwa.
Ni uburyo bwemeza ko Papa Leo XIV yiyemeje gushyira mu bikorwa amasezerano yasinywe n’uwo yasimbuye Papa Francis y’uko Vatican ikwiye kubana neza na Beijing. Ayo masezerano yabayeho mu mwaka wa 2018.
Muri yo harimo ko ubuyobozi bw’Abashinwa buzajya bugira uruhare mu gushyiraho abayobozi bakuru muri Kiliziya Gatulika.
Icyakora nta bisobanuro bihagije by’ibikubiye muri ayo masezerano biragera mu itangazamakuru.
Ubushinwa bwo buvuga ko bukwiye kuba ari bwo bugena ko runaka aba Musenyeri, ibintu Vatican itemera, ahubwo ikavuga ko uwo ari umukoro wa Papa gusa.
Idini rya Bouddha, niryo ryiganje mu Bushinwa, gusa iki gihugu gifite Abakristu Gatulika bagera kuri miliyoni 10.












































































































































































