Panorama
Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu REG, irakangurira abafatabuguzi bayo kwirinda ubwambuzi bushukana burimo gukorerwa ku mbuga nkoranyambaga buyitirirwa cyangwa se abo batubuzi bagahamagara bigize nk’abakozi ba REG bakavuga ko REG irimo guhuza mubazi (Cashpower) hamwe na Mobile Money ku buryo iyo uguze umuriro uhita ugabanyirizwa!
Aba batubuzi bakoze link bagenda bashyiraho ibibazo bijyanye na serivisi REG itanga maze bakakubwira ko iyo usubije neza, uhabwa token z’amashanyarazi nk’impano REG irimo gutanga y’iminsi mikuru ya noheri n’ubunani.
Birangira ubahaye nimero yawe ngo bazaguheho token, noneho kuko biba ari ubujura iyo nimero barayifata bakaguhamagara bakwibutsa ko watsindiye guhabwa amashanyarazi ndetse ko bagiye kukubwira ibyo ukurikiza kugira ngo izo token zize kwijyanama muri mubazo (cashpower).
Hari n’abandi bahamagara abakiriya biyitirira ko ari abakozi ba REG, bakababeshya ko hari ibarura ririmo gukorwa ngo cashpower zihuzwe na n’umubare w’ibanga wa Mobile Money kugira ngo umukiriya ajye agabanyirizwa uko aguze umuriro, ibyo nabyo ni ibinyoma!
Iyo umaze kubaha PIN yawe cyangwa andi makuru akwerekeye bahita babona uko biba amafaranga kuri telefoni yawe.
Mwibuke ko nta mukozi wa REG wa nyawe uzigera agusaba umubare w’ibanga ya Mobile Money, amakuru ya Banki cyangwa andi makuru y’ibanga na rimwe kugira ngo aguhe serivisi.
Umuyobozi Ushinzwe guhuza REG n’abafatanyabikorwa bayo, Bwana Geoffrey Zawadi, atanga ubutumwa, agira ati “Turasaba abakiriya bacu bose kugira ubushishozi, REG ntigira gahunda n’imwe yo kugabanya ibiciro by’amashanyarazi kuko biba byarashyizweho n’Urwego Ngenzuramikorere (RURA). Urwo rwego nirwo rufite ububasha ku bijyanye n’ibiciro by’amashanyarazi, ibindi byose mwumva aba ari ubutubuzi bugamije kwiba abaturage.”
Akomeje asaba abafatabuguzi ba REG kuba maso ndetse no kudashukwa n’ibyo umuntu abonye ku mbuga nkoranyambaga.
Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu REG irabagira inama zikurikira:
- Kutemera ibintu byose ubwiwe utabanje kugenzura ukuri kwabyo,
- Kubanza ugasura urubuga rwa REG website: reg.rw ndetse n’izindi mbuga nkoranyambaga zayo nka Facebook, Instagram, youtube n’izindi kuko arizo ziriho amakuru yizewe
- Mu gihe uhuye n’abo batekamutwe bashaka kukwiba cyangwa se kugushuka mu bundi buryo, ihutire kubimenyesha Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo rubakurikirane cyangwa se ugahamagara umurongo wacu utishyurwa 2727.
GiraAmakenga #AmashanyaraziKuriBose













































































































































































