Connect with us

Hi, what are you looking for?

akazi

Umubare w’abaganga bavura abagore uracyari muto cyane

Ihuriro ry'abaganga b'inzobere mu kuvura indwara z'abagore -RSOG mu nteko rusange yo ku wa 13-14 Nzeri 2018 (Ifoto/Panorama)

Iyo unyuze hirya no hino mu mavuriro usanga abaganga b’inzobere atari benshi. Iyo bigeze ku bakurikirana abagore usanga umubare wabo ari muto cyane, ariko kandi n’abahari, umubare w’abagore b’inzobere muri urwo rwego nturagera kuri karindwi ku ijana. Hari icyizere ko uyu mwaka ishami ry’ubuvuzi ryakiriye abagore banshi bagiye kuryigamo bikazongera umubare wabo mu buvuzi.

Mu nama y’iminsi yabereye i Kigali kuva ku wa 13 Nzeri 2018, ihuje abaganga b’inzobere mu kuvura abagore bibumbiye mu ihuriro ry’abaganga bavura indwara z’abagore (RSOG: Rwanda Society of Obstetricians and Gynaecologists), hagarutsweho ikibazo cy’uko abaganga b’inzobere muri uru rwego bakiri bake ariko umubare w’abagore b’inzobere muri iki gice bakarushaho kuba bake cyane.

Ikibazo cy’umubare w’abaganga b’inzobere ukiri muto cyane kigarukwaho na Prof Rulisa Stephen, Umuyobozi w’ishuri ry’ubuvuzi muri Kaminuza y’u Rwanda, avuga ko abanyeshuri barangiza muri iryo shuri ukiri muto ariko kandi bihaye intego ko mu mwaka 2020 bazaba bageze ku baganga b’inzobere mu kuvura abagore bagera ku ijana, ubu bageze kuri 78.

Agira ati “Mu myaka itanu ishize twari twihaye umuhigo ko tugomba kugeza ku baganga ijana muri makumyabiri makumyabiri kuko icyo gihe twari dufite abaganga bita ku bagore bagera kuri makumyabiri gusa. Ubu tugeze kuri mirongo irindwi n’umunani. Inzitizi zigihari ni uko hakiri ikibazo cy’abarimu, ibitaro byo kwigishirizamo, ibikoresho n’ibindi. Ibyo byose bituma dufata umubare muto.”

Prof. Rulisa akomeza atangaza ko uretse ikibazo cy’abaganga b’inzobere bake, hari n’ikindi cy’uko umubare w’abakobwa basaba kwiga amasomo ajyanye n’ubuganga ari bake cyane, noneho byagera ku bashaka kuba abaganga b’inzobere umubare wabo ukaba muto cyane. Avuga ko ariko hari icyizere cy’uko abaganga baziyongera kuko muri uyu mwaka bakiriye abagore benshi mu ishuri ry’ubuvuzi, bigatanga icyizere cy’uko umubare w’abaganga uzarushaho kwiyongera.

Dr Ngoga Eugene, Umuganga w’inzobere mu kuvura abagore akaba mu bitaro bya Gisirikare bya Kanombe, akaba ari na we muyobozi w’Ihuriro ry’abaganga bavura indwara z’abagore, avuga ko abaganga b’inzobere mu kuvura abagore bakiri bake cyane ariko nibura hari igikorwa.

Agira ati “Iyo urebye imibare usanga nibura umuganga umwe agomba kuvura abarwayi igihumbi ariko ubu usanga umuganga umwe akurikirana abarwayi bari hagati y’ibihumbi umunani n’ibihumbi icumi. Ikimaze gukorwa ni uko nibura muri buri bitaro by’akarere usangamo nibura umuganga umwe uvura abagore. Haracyakenewe nibura abaganga bagera ku gihumbi kugira ngo umuganga akore akazi ke neza.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, ushinzwe ubuzima rusange, Dr Patrick Ndimubanzi, avuga ko koko igihugu kigifite umubare ukiri muto w’abaganga b’inzobere ariko hari icyizere ko uzagenda wiyongera vuba, kuko abenshi basigaye bigira mu Rwanda, kandi n’amahuriro bibumbiramo abafasha kungurana ubumenyi binyuze mu gusangira ubunararibonye.

Agira ati “Amahuriro nk’aya ashyira hamwe ubumenyi abantu bagiye babona hirya no hino nk’abantu basangiye umwuga. Bituma abantu barushaho gutera imbere no kurinda ubuzima bw’abagana. Ikibazo ni uko tugifite umubare muto w’abaganga b’inzobere ariko igishimsihije ni uko ugenda wiyingera.”

Ihuriro ry’abaganga bavura indwara z’abagore (RSOG) kugeza magingo aya rigizwe n’abaganga 78 barimo abagore batanu gusa. Muri abo bose, cumi na batatu ni bashya binjiyemo kandi ni abagabo gusa. Mu myaka icumi ishize abo baganga bari bageze kuri 20.

Ibibazo abagore bakunze guhura na byo cyane cyane abagore batwite birimo umuvuduko ukabije w’amaraso, diyabete, hari n’abagira ingorane z’uko nyababyeyi iba yoroshye idashobora kwifunga. Abagore bakagirwa inama yo kwisuzumisha kare no kubyarira kwa muganga.

Rwanyange Rene Anthere

Dr Patrick Ndimubanzi, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuvuzi rusange (Ifoto/Panorama)

Dr Ngoga Eugene, Umuganga w’inzobere mu kuvura abagore akaba mu bitaro bya Gisirikare bya Kanombe, akaba ari na we muyobozi w’Ihuriro ry’abaganga bavura indwara z’abagore -RSOG (Ifoto/Panorama)

Prof Rulisa Stephen, Umuyobozi w’ishuri ry’ubuvuzi muri Kaminuza y’u Rwanda (Ifoto/Panorama)

Abaganga b’inzobere mu kuvura indwara z’abagore bitabiriye inama ya RSOG ku wa 13-14 Nzeri 2018 (Ifoto/Panorama)

Abaganga b’inzobere mu kuvura indwara z’abagore bitabiriye inama ya RSOG ku wa 13-14 Nzeri 2018 (Ifoto/Panorama)

RSOD yakiriye abaganga bashya 13 b’abagabo. Umubare w’abagore b’abaganga b’inzobere ukomeje kuba muto cyane (Ifoto/Panorama)

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities