Igikomangoma Philip, umugabo w’Umwamikazi Elisabeth II w’u Bwongereza yatabarutse ku myaka 99 y’amavuko. Yari amaze imyaka 65 ashakanye n’Umwamikazi Elizabeth II.
Ingoro y’Ubwami bw’u Bwongereza yatangaje ko Philip yabereye Umwamikazi Elisabeth II umugabo mwiza, amuba hafi mu bihe byose amaze ategeka ubwami bw’u Bwongereza kandi aba umwe mu bantu bakomeye mu Bwongereza bashyigikiye ikoranabuhanga no kwita ku bidukikije.
Nyuma gato y’uko bambikanye impeta, Umwamikazi w’u Bwongereza yandikiye kwa Sebukwe ati “Iyo ndi kumwe n’umuhungu wanyu ari we mugabo wanjye mba mbona wagira ngo umwe ni mubyara w’undi. Wagira tumaranye igihe tubana.”
Philip akiri muto yabaye umusirikare urwanira mu mazi. Ikindi ni uko yakundaga gushushanyisha irangi kandi yari umuhanga. Atabarutse yari amaze iminsi arwaye.
Ubwanditsi












































































































































































