Panorama Sports
Umutoza Jackson Mayanja ukomoka muri Uganda, yatandukanye na Sunrise FC ku bwumvikane bw’impande zombi. Mayanja atandukanye n’ikipe yatozaga yari agifite umwaka umwe w’amasezerano ye.
Mayanja yagizwe umutoza wa Sunrise FC tariki ya 1 Ugushyingo 2023. Iyi Kipe yo mu Burasirazuba bw’u Rwanda, ifite icyicaro i Nyagatare ariko ikarereberwa n’Uturere twa Gatsibo na Nyagatare, uyu mutoza yayifashe ubwo yari mu cyiciro cya mbere ariko anamanukana na yo mu cya Kabiri.
Mayanja wahawe inshingano zo gusubiza Sunrise FC mu Cyiciro cya Mbere yaje kongerwa amasezerano y’imyaka ibiri tariki ya 15 Gashyantare 2024 ndetse yagombaga kumugeza mu 2026.
Nk’uko RBA dukesha iyi nkuru ibitangaza, uku gutandukana kubayeho nyuma yo kumvikana kw’impande zombi, Mayanja n’ubuyobozi bwa Sunrise FC, banzuye gutandukana.
Jackson Mayanja atandukanye na Sunrise FC iri mu Cyiciro cya Kabiri. Mu mwaka w’imikino wa 2024-2025, yakinnye imikino 24, atsinda 12, anganya 8 mu gihe yatsinzwe 4. Uyu musaruro watumye Sunrise FC inanirwa gusoreza mu makipe abiri ya mbere mu Itsinda B kuko yagize amanota 44, isoza inyuma ya Gicumbi FC na AS Muhanga, ari na yo makipe yazamutse mu Cyiciro cya Mbere.












































































































































































