Connect with us

Hi, what are you looking for?

Football

Umutoza Jackson Mayanja yatandukanye na Sunrise FC

Panorama Sports

Umutoza Jackson Mayanja ukomoka muri Uganda, yatandukanye na Sunrise FC ku bwumvikane bw’impande zombi. Mayanja atandukanye n’ikipe yatozaga yari agifite umwaka umwe w’amasezerano ye.

‎‎Mayanja yagizwe umutoza wa Sunrise FC tariki ya 1 Ugushyingo 2023. Iyi Kipe yo mu Burasirazuba bw’u Rwanda, ifite icyicaro i Nyagatare ariko ikarereberwa n’Uturere twa Gatsibo na Nyagatare, uyu mutoza yayifashe ubwo yari mu cyiciro cya mbere ariko anamanukana na yo mu cya Kabiri.

Mayanja wahawe inshingano zo gusubiza Sunrise FC mu Cyiciro cya Mbere yaje kongerwa amasezerano y’imyaka ibiri tariki ya 15 Gashyantare 2024 ndetse yagombaga kumugeza mu 2026.

Nk’uko RBA dukesha iyi nkuru ibitangaza, uku gutandukana kubayeho nyuma yo kumvikana kw’impande zombi, Mayanja n’ubuyobozi bwa Sunrise FC, banzuye gutandukana.

Jackson Mayanja atandukanye na Sunrise FC iri mu Cyiciro cya Kabiri. Mu mwaka w’imikino wa 2024-2025, yakinnye imikino 24, atsinda 12, anganya 8 mu gihe yatsinzwe 4. Uyu musaruro watumye Sunrise FC inanirwa gusoreza mu makipe abiri ya mbere mu Itsinda B kuko yagize amanota 44, isoza inyuma ya Gicumbi FC na AS Muhanga, ari na yo makipe yazamutse mu Cyiciro cya Mbere.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities