Papa Lewo XIV arateganya gusura Turikiya na Lebanon mu mpera z’Ugushyingo, 2025 rukazaba ari rwo rwa mbere akoreye mu mahanga nyuma gutorerwa kuyobora Kiliziya Gatulika.
Umushumba wa Kiliziya gatulika aba ari umuyobozi mu rwego rw’idini akaba n’umunyapolitiki ukomeye ugira uruhare mu bubanyi n’amahanga ku rwego rukomeye.
Itangazamakuru rivuga ko azaba ajyanywe yo no gushaka uko Abakirisitu Gatulika bakomeza kubana no kunganirana n’Abayisilamu.
Kiliziya Gatulika ku rwego rw’isi ifite abayoboke barenga miliyari irenga.
Tariki 08, Gicurasi, 2025 nibwo Papa Lewo XIV yatowe asimbuye Papa Francis watabarutse azize uburwayi yari amaranye igihe.
Nagera muri Turikiya azagirana ibiganiro n’umuyobozi wa Kiliziya y’Aba Orthodox ubu ku isi yose babarirwa mu bantu miliyoni 260.
Abakurikirana ibya dipolomasi muri iki gihe bavuga ko ba Papa bo muri ibi bihe bakunze gutembera mu mahanga mu rwego rwo kwagura umubano no gushaka uko Kiliziya Gatulika yamenyekana mu bice byose by’isi.












































































































































































