Nirere Madeleine uyobora urwego rw’Umuvunyi yatangaje ko ruherutse kugeza kuri RIB dosiye z’abantu 37 rukekaho ruswa.
Ni dosiye zakozwe mu mwaka wa 2024/2025 nk’uko Nirere yabivugiye mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, imitwe yombi.
Hari Tariki 21, Ukwakira, 2025 ubwo yabwiraga intumwa za rubanda ko raporo y’ibikorwa by’urwo rwego byo mu mwaka wa 2024/2025, hamwe n’ibiteganyijwe mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026.
Umuvunyi Mukuru ,Nirere Madeleine yavuze ko ibyaha 16 bya ruswa ari byo byashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha ariko abantu 37 baba ari bo bakurikiranwa muri ayo madosiye.
Muri uwo mwaka, bari bakiriye amakuru ajyanye n’ibyaha bya ruswa 33 bikurikiranywemo abantu 66.
Icyakora Nirere Madeleine avuga ko hari abandi bantu 29 bashyikirijwe izindi nzego kubera ibyo yise ‘amakosa yo mu kazi.’
Yavuze ko Urwego rw’Umuvunyi Mukuru rusaba inzego zose gutanga amakuru kugira ngo zigenzurwe.
Ati: “Inzego zose zisabwa gushyira mu bikorwa Politiki yo kurwanya ruswa. Gusa MINECOFIN, MINIJUST, MINEDUC, MIFOTRA, MINUBUMWE, RCS, PSF, RCSP zifite inshingano y’umwihariko yo gutanga raporo k’Urwego rw’Umuvunyi. Ubu izi zose zatanze raporo zikubiyemo ibikorwa zakoze n’ingamba zo gukumira no kurwanya ruswa.”
Urwego rw’umuvunyi ruvuga ko hagarujwe umutungo wari waranyerejwe ku byaha bya ruswa n’ibyaha bimunga ubukungu mu mwaka wa 2024-2025 ungana narenga Miliyari Frw 1.3 kuri Miliyari Frw 2 yagombaga kugaruzwa.
Guhera mu mwaka wa 2014 kugeza mu mpera za Kamena 2025, umubare w’amafaranga yagarujwe ni Miliyari zirenga Frw 15.4. Hiyongeraho amayero 3.729 ukongeraho amadolari 14.743 ukongeraho umutungo ufite agaciro ka miliyoni zirenga 100.
Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2024 ku miterere ya ruswa nto mu Rwanda, bwakozwe n’Umuryango Transparency International Rwanda (TIR), bwagaragaje ko abaturage babona ruswa cyane cyane mu nzego zitanga serivisi, biri hejuru cyane mu rwego rw’abikorera.
Byari ku gipimo cya 13% bivuye kuri 15.6% mu mwaka wa 2023, mu gihe byari 21.2% mu mwaka wa 2022 naho mu mwaka wa 2021 byari kuri 20.4%.
Muri uyu mwaka wa 2025 bigeze kuri 12.95%.
Naho ubushakashatsi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB) ku ishusho y’uko abaturage babona imiyoborere n’imitangire ya serivisi mu nzego zibegereye, bwakozwe umwaka ushize, bwagaragaje ko mu nzego z’ibanze ari ho hagaragara ruswa kurusha ahandi, ku gipimo cya 41.6%, zikaba ari na zo ziza imbere mu kurangwa n’ikimenyane mu mikorere yazo ku gipimo cya 84.7%.
Biteganyijwe ko muri gahunda ya Leta y’imyaka itanu (2024-2029), igipimo cy’abaturage banyurwa na serivisi bahabwa kizagera kuri 90.4%, bikazagerwaho binyuze mu kongera imbaraga mu gukumira no guhana ibyaha bya ruswa.













































































































































































