Raoul Nshungu
Ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe amazi, isuku n’isukura (WASAC) kivuga ko kigifite ibibazo byo guha serivisi z’amazi abatuye Umujyi wa Kigali, kuko kibasha gutanga 67% gusa by’amazi akenewe gukoreshwa n’abanyakigali.
Umuyobozi Mukuru wa Wasac Group, Prof Omar Munyaneza, avuga ko bitewe no gukura k’Umujyi n’ibindi bikorwa birimo ubwubatsi bikorerwa muri Kigali bituma aamzi akenerwa yiyongera mu gihe nta bushobozi iki kigo cyari cyagira bwo kuyatanga yose.
Agira ati ”Iyo turebye abaturage batuye umujyi wa Kigali turi gusanga bakeneye meterokibe zigera ku bihumbi magana abiri na cumi ” ku munsi mu gihe twebwe nka WASAC turi kubasha gutanga amazi agera kuri meterokibe ibihumbi ijana na mirongo ine na bibiri “
Iyo urebye iyi mibare ugakora Ijanisha usanga WASAC itanga 67% by’amazi akenewe gusa uyu muyobozi avuga ko bafite ingamba zirimo kongerera ubushobozi inganda zizana amazi.
Agira ati” Hari uruganda dufite mu Nzove rushaje rwaubatswe kera rukaba rutari kubasha kuduha amazi kuko ruduha hafi mu bihumbi bitatu, bine se cyangwa bitanu, ariko twabonye amafaranga yo kugira ngo turwagure tugiye kurugeza ku bushobozi bw;ibihumbi mirongo ine.”
Uyu muyobozi avuga ko ubushobozi bw’uru ruganda ni bwiyongera bizatuma icyuho cya metero kibe ibihumbi 68 kigabanuka.
Ibi kandi byiyongeraho ko uruganda rwa Karenge imirmo yo kurwagura yatangiye kuburyo ruva ku gutanga metero kibe ihumbi 22 rukageza ku bihumbi 48.
Prof Omar Munyaneza akomeza asaba aabtuye umujyi wa Kigali kwifashisha ibigega mu kubika aamzi mu gihe yabonetse mu bice batuye bigendanye na gahunda yo gusaranganya iki kigo gikoresha.
Mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali ubu ijerekani iragura hagati y’amafaranga 300 Frw na 500. Bimwe mu bigaragazwa nk’intandaro y’Ibura ry’amazi harimo kwangirika kw;imiyoboro ndetse n’izuba ryo mu mpeshyi, WASAC ikaba yizeza abaturage ko hari ikizahinduka impeshyi nirangira.













































































































































































