Ifu y’igikoma yiswe “Shisha Kibondo” ikungahaye ku ntungamubiri ni yo Leta yatangiye guha abagore batwite bari mu kiciro cya mbere cy’ubudehe, hamwe n’abana kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri.
Gahunda yo guha ifu y’igikoma abana n’abagore batwite yatangijwe na Minisiteri y’Ubuzima na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu hamwe n’abaterankunga mu gihugu hose mu mpera z’ukwezi kwa Gashyantare 2017, nyuma yaho ubushakashatsi bwakozwe ku mibereho n’ubuzima by’abaturage mu mwaka wa 2015, bwagaragaje ko 38% by’abana bari munsi y’imyaka itanu bafite ikibazo cyo kugwingira.
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima, Malick Kayumba yavuze ko uku kugwingira biterwa no kudafata indyo yuzuye igihe umubyeyi atwite, igihe yonsa ndetse no kudaha umwana ifashabere igizwe n’indyo yuzuye.
Yagize ati “Abajyanama b’ubuzima bazajya bamenyesha abari ku rutonde igihe bazajya baza kuyifatira ku kigo nderabuzima kibegereye, ubundi bahabwe iyo bakoresha mu gihe cy’ukwezi.Ni gahunda yatekerejweho nyuma yo kubona uko ikibazo cyo kugwingira gihagaze mu gihugu.”
Kayumba yakomeje avuga ko iyi gahunda ije kunganira izindi ngamba zari zisanzwe zigamije guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi mu bana bari munsi y’imyaka itanu nka gahunda y’ubukangurambaga ku minsi 1000 ya mbere y’ubuzima bw’umwana, gahunda yo kurwanya imirire mibi mu Turere izwi ku izina rya District plan to eliminate malnutrition (DEPM) n’izindi.
Shisha Kibondo ni ifu y’igikoma ikungahaye kuri ntungamubiri zituruka ku bwoko butatu bugize indyo yuzuye, ikazajya ikorerwa mu Rwanda n’uruganda rufitanye amasezerano na Leta y’u Rwanda rwitwa AIF (African improved food) rufite icyemezo cy’ubuziranenge.
Panorama













































































































































































