Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard yagaragaje ko muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7, NST1 hari byinshi byagezweho mu kuzamura ireme ry’ uburezi haharewe ku mashuri y’inshuke
Yabitangaje ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, ibikorwa bya Guverinoma byo mu rwego rw’uburezi hibandwa kuri gahunda ya NST1 kuva yashyirwaho mu 2017 kugeza 2019.
Mu bijyanye n’imbaraga zashyizwe mu guteza imbere uburezi mu mashuri y’inshuke, Minisitiri w’Intebe yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda ifatanyije n’abafatanyabikorwa yakomeje kongera umubare w’amashuri y’inshuke ugera kuri 6,7%.
Hagaragajwe ko ubwitabire mu mashuri y’inshuke bwakomeje kwiyongera, aho bugeze kuri 24,6% intego ikaba ari ukugera kuri 45% mu mwaka wa 2024.
Minisitiri w’Intebe yatangaje ko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari 2020-2021; Guverinoma yemeje ko abarimu 580 bazigisha muri ayo mashuri y’inshuke biyongereye ku barimu basanzwe bahembwa na Leta.
Ati: “Umubare w’abarimu bigisha muri ayo mashuri, mbere wari muto cyane aho twari dufite 32 gusa bahembwa na Leta. Uko amikoro azagenda yiyongera uyu mubare ukazagenda wongerwa.”
Herekanwe kandi ko mu mwaka wa 2018 hashyizweho ibipimo by’ibanze mu mashuri y’inshuke hagamijwe kugira ngo bifashe mu ishyirwa mu bikorwa ry’integanyanyigisho ishingiye ku bushobozi.
Dr Ngirente yagarutse kuri gahunda ihari yo gutegura abarimu mbere y’uko batangira kwigisha mu mashuri y’inshuke kugira ngo abarimu bagire ubunyamwuga.
Mu bindi byagezweho muri iyi gahunda ya NST1, ni uko abarenga 2200 bamaze kurangiza amashuri yisumbuye mu ishami ry’uburezi bw’inshuke n’ikiciro cya mbere cy’amashuri abanza.
Muri icyo kiganiro hakaba hagaragajwe n’ibindi byagezweho mu bijyanye no guteza imbere uburezi no mu bindi byiciro ndetse n’ibiteganywa gukorwa.
Minisitiri w’Intebe akaba yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko, imitwe yombi ibikorwa bya Guverinoma mu rwego rwo kubahiriza ibikubiye mu ngingo ya 133 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015.
Uwimana Donatha













































































































































































