Ku gicamunsi cyo ku wa kane tariki ya 12 Kanama 2021, ahagana saa kumi (16:00), mu gishanga cya Rugende mu murenge wa Muyumbu, Akarere ka Rwamagana, inkuba yakubise abantu batatu bahingaga umwe ahasiga ubuzima.
Amakuru agera ku kinyamakuru Panorama, avuga ko iyo nkuba yakubise abo bahinzi “bari abakozi” mu tujojoba duke, imvura yaje kugwa nyuma. Bivugwa ko habanje kuba agasigane bamwe bashaka ko abanza kugangahurwa, abandi barabyanga, ajyanwe kwa muganga agezwayo yashizemo umwuka.
Umunyamabanga wa Koperative y’abahinzi b’umuceri mu gishanga cya Rugende, Inderere Marie Jeanne, yavuze ko ayo makuru ariyo koko na we yayamenye ariko uwitabye Imana atari umunyamuryango wa Koperative Ejo Heza Rice, ahubwo yari umukozi wahingaga mu gishanga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muyumbu, Bahati Bonnie, twamuhagaye ariko ntiyakira telefoni ngo tumenye icyakurikiye urupfu rw’uwo muturage.
Ubwanditsi













































































































































































Liberata MUKANDAYISENGA
August 13, 2021 at 20:16
Niyihangane Imana ikomeze basigaye. Ibibazo dufite muri iyi koperative ni byinshi none inkuba igeretseho nibyo tutari twiteguye.
MUSEMAKWELI Prosper
August 13, 2021 at 16:28
Imana imwakire mubayo natwe abasigaye turabitaho uko tubibashijwe