Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Rugende: Inkuba yakubise batatu umwe ahasiga ubuzima

Ku gicamunsi cyo ku wa kane tariki ya 12 Kanama 2021, ahagana saa kumi (16:00), mu gishanga cya Rugende mu murenge wa Muyumbu, Akarere ka Rwamagana, inkuba yakubise abantu batatu bahingaga umwe ahasiga ubuzima.

Amakuru agera ku kinyamakuru Panorama, avuga ko iyo nkuba yakubise abo bahinzi “bari abakozi” mu tujojoba duke, imvura yaje kugwa nyuma. Bivugwa ko habanje kuba agasigane bamwe bashaka ko abanza kugangahurwa, abandi barabyanga, ajyanwe kwa muganga agezwayo yashizemo umwuka.

Umunyamabanga wa Koperative y’abahinzi b’umuceri mu gishanga cya Rugende, Inderere Marie Jeanne, yavuze ko ayo makuru ariyo koko na we yayamenye ariko uwitabye Imana atari umunyamuryango wa Koperative Ejo Heza Rice, ahubwo yari umukozi wahingaga mu gishanga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muyumbu, Bahati Bonnie, twamuhagaye ariko ntiyakira telefoni ngo tumenye icyakurikiye urupfu rw’uwo muturage.

Ubwanditsi

2 Comments

2 Comments

  1. Liberata MUKANDAYISENGA

    August 13, 2021 at 20:16

    Niyihangane Imana ikomeze basigaye. Ibibazo dufite muri iyi koperative ni byinshi none inkuba igeretseho nibyo tutari twiteguye.

  2. MUSEMAKWELI Prosper

    August 13, 2021 at 16:28

    Imana imwakire mubayo natwe abasigaye turabitaho uko tubibashijwe

Leave a Reply

Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities