Ishyaka riharanira Demokarasi n’imibereho myiza y’abaturage (PSD), ririfuza ko umubare w’Abadepite bari mu Nteko ishinga Amategeko wiyongera ukva kuri 80 ukagera ku 120, ni ukuvuga ko bakwiyongeraho nibura 50%. Abasenateri bo bifuza ko bava kuri 26 bakagera kuri 40 ni ukuvuga ko bakwiyongeraho 53.84%.
Ibi byagarutsweho mu byifuzonama byatanzwe na PSD muri Kongere idasanzwe yateranye kuva ku wa 23-24 Werurwe 2024, aho banemeje gushyigikira Perezida Paul Kagame mu matora y’Umukuru w’igihugu ateganyijwe ku wa 15 Nyakanga 2024.
Ishyaka PSD ryagaragaje ko mu migabo n’imigambi rizajyana mu matora rusange ateganyijwe muri Nyakanga 2024, harimo no gushaka uko umubare w’Abadepite bahagararira mu Nteko ishinga amategeko muri manda ya 2024-2029.
Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda igizwe n’abadepite 80 bahagarariye abaturage, banyuze mu mitwe ya Politiki no mu byiciro byihariye birimo abagore, urubyiruko n’abafite ubumuga. Iyi nteko yashinzwe ku wa 10 Ukwakira 2003, isimbuye iy’inzibacyuho yashyizweho mu 1994, Jenoside yakorewe Abatutsi imaze guhagarikwa n’ingabo zari iza FPR Inkotanyi.
Uyu mubare w’abahagarariye abaturage mu nteko ishinga amategeko wagenwe hashingiwe ku mubare w’abaturage bariho icyo gihe, ariko kuri ubu benda kwikuba kabiri.
Senateri Nkusi Juvenal ubwo yagezaga Manifesto y’ishyaka PSD kuri Kongere y’Igihugu ya kabiri idasanzwe, bazajyana mu matora yo muri Nyakanga 2014, yagaragaje ko kugira ngo demokarasi irusheho gushinga imizi mu Banyarwanda, bikwiye ko abahagarariye rubanda bakwiyongera.
Yagize ati “PSD yazifuza ko muri iyi manda y’imyaka itanu, umubare w’Abadepite wava kuri 80 ukagera ku 120, abasenateri bakava kuri 26 bakagera kuri 40. Icyo gitekerezo gishingiye ko umubare w’abahagarariye Abanyarwanda wagiyeho mu gihe Abanyarwanda bari hagati ya miliyoni zirindwi na miliyoni umunani. Ubu tugeze kuri miliyoni 13 kandi guhagararirwa ku buryo bugaragara dutekereza y’uko koko ari ukwimakaza demokarasi.”
Perezida wa PSD, Dr Vincent Biruta yatangaje ko umubare w’Abadepite n’Abasenateri ukwiye kongerwa. Ati “Uwo tugenderaho uyu munsi washyizweho hagendewe ku mubare w’abaturage igihugu cyari gifite icyo gihe, hagati aho umubare w’abaturage wariyongereye.”
Akomeza agira ati “Ibi bitekerezo dutanga rero ntabwo ari ukuvuga ngo umubare w’abadepite tugiye gutora baziyongere muri iyi manda, ariko ni ibitekerezo bizaganirwaho ku buryo wenda muri manda izakurikiraho, umubare w’abahagarariye abaturage wazahuzwa n’uburyo abaturage ubwabo biyongereye.
Rero iyo tuvuze ngo twari dufite abadepite 80 mu gihe twari dufite miliyoni umunani z’abaturage, ni ukuvuga ko hari umudepite umwe ku baturage ibihumbi 100.
Noneho rero niba abaturage dufite bamaze kugera kuri miliyoni hagati ya 13 na 14, dukurikije icyo kigereranyo birumvikana ko umubare wari ukwiye kuba wakongerwa kugira ngo abahagarariye abaturage babe bafite umubare bahagarariye ungana n’uwo bari bahagarariye igihe Inteko yashyirwagaho bwa mbere nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Umutwe w’Abadepite ugizwe n’Abadepite 80 barimo 53 batorwa binyuze mu matora rusange ataziguye akorwa mu ibanga, bagatorerwa ku rutonde ndakuka rw’amazina y’imitwe ya politiki cyangwa abakandida bigenga.
Hari kandi 24 b’abagore batorwa n’inzego zihariye hakurikijwe inzego z’imiyoborere y’Igihugu; n’abandi babiri batorwa n’Inama y’Igihugu y’urubyiruko; n’undi umwe utorwa n’Inama y’Igihugu y’abantu bafite ubumuga.
Uretse ibyiciro byihariye ababinyuzemo bahatana mu matora buri wese ku giti cye, 53 binjira mu Nteko ishinga amategeko ku buryo buziguye, kuko habanza amatora mu mitwe ya Politiki, nyuma hagasohoka lisiti yemezwa na Komisiyo y’igihugu y’amatora, abaturage bagatora imitwe ya Politiki aho gutora umuntu ku giti cye. Icyo gihe abajya mu Nteko ishingaamategeko binjiramo hakurikijwe umubare w’amajwi buri mutwe wa Politiki wagize kandi hagakurikizwa uko bakurikiranye ku rutonde. Umutwe wa Politiki utagejeje kuri 5% ntubona intebe mu nteko ishinga amategeko, kimwe n’abiyamamaza ku giti cyabo muri rusange batanyuze mu mitwe ya Politiki.
Sena y’u Rwanda igizwe n’Abasenateri 26, barimo 12 batorwa n’inzego zihariye hakurikijwe Inzego z’imitegekere y’igihugu; umunani bashyirwaho na Perezida wa Repubulika, bane bashyirwaho n’Ihuriro ry’Igihugu nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya politiki; umwe utorwa mu barimu cyangwa abashakashatsi bo muri kaminuza no mu mashuri makuru bya Leta n’undi umwe utorwa mu barimu cyangwa abashakashatsi bo muri kaminuza no mu mashuri makuru byigenga.














































































































































































