Panorama
Muri iki gihe ibibazo bibera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bijyanye n’intambara iri hagati y’Umutwe wa AFC/M23, haragenda hagaragaramo isura nshya abantu batari biteze ariko bakibaza ikibyihishe inyuma.
Inararibonye akaba n’umuhanga mu bya Politiki, Hon. Dr. Tito Rutaremara, abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yagaragaje mu ncamake uko abona ikibazo giteye.
Agira ati “Nta handi ku isi wabona abantu bakuraho amategeko bishyiriyeho nta mpamvu igaragara, bakayakuraho badakurikije inzira bishyiriyeho zo kuyakuraho.
Umuryango w’Ubukungu bw’Ibihugu byo muri Afurika yo Hagati (CEEAC); ibyo wakoze biteye urujijo n’agahinda, ubwo inama y’uyu muryango waberaga muri DRC iyobowe na Tshisekedi, bimye ijambo Umuvugizi w’u Rwanda kandi amategeko y’uyu muryango abimuhera uburenganzira.
Abari bitabiriye inama bati ‘Icyadutangaza ni uko Tshisekedi na Muyaya bakora ibizima, na ho amafuti yo ni menshi bakora. Igitangaje kandi giteye agahinda ni uko igihe yari muri Guinea Equatorial yongeye kwica amategeko nkana kandi abizi neza.’
U Rwanda ni rwo rwari kuyobora uyu muryango w’Ubukungu bw’Ibihugu byo muri Afurika yo hagati (CEEAC) nyuma ya Guinea Equatorial.
Uyu muryango wahinduye amategeko yawo bavuga ko Guinea Equatorial ifata mandat ebyeri, ubundi ntabwo bibaho. Babajije impamvu bavuga ko ari uko Thisekedi yatanze ikibazo ngo arega u Rwanda.
Ukibaza uti ‘Ariko se aba bantu ko bajya mu mana zose hirya no hino, hari aho bari babona CONGO itarega u Rwanda? Iyo abandi bari kuganira imihanda Thisekedi we ahita avuga ko u Rwanda rwaraduteye’.
Abandi baba baganira iby’iterambere bati: U Rwanda rwaraduteye, baba baganira uko Trump yongereye imisoro bo bati: u Rwanda rwaraduteye, baba bavuga ibibazo by’Aziya bati u Rwanda rwaraduteye mbese nta kindi bazi kuvuga uretse kuvuga ngo u Rwanda rwaraduteye.
Ariko se wakwibaza uti ‘ese ibi bihugu byo muri (CEEAC) bifatanije na CONGO kwanga u Rwanda? Ariko se bapfa iki? Ko tujya tubona Tshisekedi n’abambari be bapakira zahabu n’amadori bagashyira abanyamerika n’abanyaburayi bazabavuganira mubyo bita lobbying banga kubyita ruswa? Ese na hano muri CEEAC niko byagenze?’ Ariko nta bimenyetso tubifitiye bishobora kuba atari byo.
Ariko reka tubaze aba banyafurika benewacu; ubu rwose nkamwe banyafurika ntabwo muzi ko ubukoroni bwagabanyije iyi Afurika nabi bukagenda basiga ibice bimwe hirya no hino, abanyafurika babavandimwe bagatatana?
Ubu ntabwo muzi ikibazo cya M23? Niba mutakizi kuki mudasoma ibibanditseho cyangwa mugashaka abo mubaza bakabasonurira? Iki kibazo cy’abanyekongo bavuga ikinyarwanda barenganira muri DRC ntabwo muziko cyatangiye kuva kuri Mobutu kigakomeza igihe cya Kabila Mukuru?
Bakababazwa kubwa Kabila muto, bakarengana ku ngoma ya Tshisekedi niba ibi mutabizi mwashatse aho byanditse mukabisoma cyangwa ababizi bakabasobanurira aho kwemera ibinyoma bya Tshisekedi na Muyaya.
Ikindi kibazo abari muri iyi nama ko ari abantu bo ku rwego rwo hejuru ntabwo bazi ko iki kibazo cya CONGO na M23 SADEC na East Africa bakiganiriye bagashyiraho n’inzira kizarangiriraho.
Ko abari muri iyo nama bari muri Africa Union kandi ikaba yagihaye n’umurongo wo kukirangiza, igashyiraho n’abazabikora; kuki mwemera ibinyoma bya Muyaya na Tshisekedi?
None se ntabwo muzi ko President Kagame na President Tshisekedi bahuriye Doha bakemeranywa ko hazakurikizwa inzira ya East Africa na SADEC ari na yo izakurikizwa na Africa Union?
None se ntabwo mwumvise DRC n’u Rwanda bahurira muri Washington bakemeranya ku mahame azagenga inzira zo gukemura iki kibazo? Bemeranya kandi ko Africa Union mu kurangiza ikibazo izagendera kuri aya mahame. None se kuki mwemera ibinyoma bya Tshisekedi na Muyaya?
Ikindi kibazo kinini twibaza; nta gihugu na kimwe cyo muri Afurika n’ibyanyu birimo cyigeze cyemera gufatira ibihano u Rwanda. Nta gihugu na kimwe cyo muri Asiya kigeze gifatira ibihano u Rwanda. Nta gihugu na kimwe cyo muri Amerika Latin kigeze gifatira ibihano u Rwanda.
Ububiligi bwazerereye ibihugu byose byo mu Bumwe bw’u Burayi basaba gufatira ibihano u Rwanda. None nkamwe Muyaya na Tshisekedi baraza mu nama bakababeshya mukemera kwica itegeko mwishyiriyeho ngo mubashimishe? Nicyo cyatumye twibaza cya kibazo twatangiriyeho.
Umuntu rero ntiyabura kwibaza; ‘Afurika turacyagira isoni; kureba abagore n’abagabo bazima bahagarariye ibihugu byabo bemere ku mugaragaro ibinyoma bya Tshisekedi na Muyaya?’
Ni uko muri bugire ngo wenda ni uko ndi Umunyarwanda, ariko birashimishije kubona u Rwanda rwacu rwanga agasuzuguro. Yemwe abatabizi muzabaze Minisitiri Prévot!”













































































































































































