Jeanne d’Arc Munezero
Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima –RBC, kigaragaza ko mu abantu basaga ibihumbi mirongo itanu n’umunani (58.688) batanze amaraso mu mwaka wa 2024, urubyiruko nirwo rwiganje, aho bageze 65.3%.
Ni ibyagarutsweho ku wa Gatandatu tariki ya 14 Kamena 2025, ubwo u Rwanda rwizihizaga Umunsi Mpuzamahanga w’abatanga amaraso, ku nsanganyamatsiko igira iti “Tanga Amaraso Tanga Icyizere, Twese hamwe Dutabare Abarwayi!”
Ku rwego rw’Igihugu, uyu munsi wizihirijwe mu Ntara y’Amajgaruguru, mu karere ka Musanze, aho abantu batandukanye, ku bushake bwabo, batanze amaraso.
Bamwe mu batanze amaraso, higanjemo urubyiruko, bo mu karere ka Musanze, bagaragaza ko bayatangana umutima ukunze, kuko baba bazi ko bagiye gukiza ubuzima bwa benshi, bakanashishikariza urubyiruko bagenzi babo kujya bayatanga.
Uru rubyiruko rwemeza ko ibikorwa by’urukundo bidasaba ko uwo ufasha ugomba kuba umuzi, kuko na bo bizera ko abazabagirira akamaro atari abo baziranye gusa.
Maniraguha Slyvestre waturutse kuri site ya Kinkware, amaze kuyatanga amaraso incuro 15. Agira ati “Njye nafashe umwanzuro wo gutanga amaraso kubera umukuwaruje twari duturanye. Atuganiriza ibyiza byo kuyatanga, ni uko natangiye ariko nyuma hari inshuti yanjye yakoze impanuka ikomeye bamutera amaraso ndetse na mushiki wanjye. Numva mpise ngira umuhate wo kuyatanga kugeza igihe nzapfira.”
Akomeza ambwira urubyiruko bagenzi be ko gutanga amaraso nta ngaruka bitera kandi ko ari ukwitangira baginzi bacu bajya kwa muganga bakabura amaraso, kugira ngo na bo bagire ubuzima bwiza.

Kayitesi Gisele na we amaze gutanga amaraso incuro ndwi. Avuga ko gutanga amaraso bidasaba ibitekerezo byinshi, ahubwo bisaba umutima wo kuba wafasha ndetse n’urukundo.
Agira ati “Inama naha urubyiruko ni uko bakumva ko gutanga amaraso nta kibazo kirimo. Uyu munsi urayatanga, ejo nawe bakayaguha cyangwa se ugasanga ni umufamiriye wawe uyakenye, kandi biba binakijije ubuzima bw’inshuti zawe kuko na zo zishobora kurwara zikayakenera. Kuyatanga ni igikorwa cy’urukundo kigirira akamaro abo nzi n’abo ntazi.”
Dr. Muyombo Thomas, Umuyobozi w’Ishami ryo gutanga amaraso muri RBC, avuga ko gutanga amaraso nta ngaruka mbi bitera uwayatanze, ahubwo bituma agira ubuzima bwiza. Ashimira n’urubyiruko kuko bakomeje kwitabira iki gikorwa.
Agira ati “Abavuga ko umuntu utanga amaraso bimugiraho ingaruka, icyo ni igihuha. Umuntu utanga amaraso aba ameze nk’abandi ndetse ahubwo anagira ubuzima buzira umuze kurushaho, kuko iyo tuyafashe tuyapima. Aba azi uko ahagaze, uko ukora n’ibindi byinshi bituma abatanga amaraso aho kugira ngo bahure n’ibibazo ahubwo babaho neza.”
Dr Muyombo avuga kandi ko buri wese udafite uburwayi yatanga amaraso agatabara abayakeneye. Umuntu uwo ari we wese ufite ubuzima buzira umuze yatanga amaraso kandi gutanga amaraso bitagombera kurya bya biryo bita iby’abakire, umuntu ufite amaraso ahagije aba ashobora no kuyaha abandi.
Agira ati “Urubyiruko ni rwo rwatanze amaraso menshi twakiriye mu Rwanda. Umuntu w’urubyiruko ashobora gutanga amaraso inshuro 25 mu myaka 7 kandi akaba idashobora kugera itararangiza.”
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Maurice Mugabowagahunde, witabiriye Umunsi Mpuzamahanga wo Gutanga Amaraso, ashishikariza abaturage bo ntara ayoboye kuzamura umubare w’abatanga amaraso kuko amaraso ari ubuzima.
Agira ati “Turashishikariza abaturage batuye intara yacu kurushaho gutanga amaraso kandi no kurushaho guharanira kugira ubuzima bwiza. Iyo ugize ubuzima bwiza ni bwo utanga amaraso afite ubuziranenge, ukaba unagabanyije umubare w’abayakenera.”
Uyu muyobozi avuga ko bishimira ko intara yabo igeze ku batanga amaraso basaga ibihumbi icumi bakaba bangana na 18% by’abayatanze mu Rwanda mu 2024, nk’uko imibare y’ Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) ibigaragaza.
Mugabowagahunde ariko, asanga iyo mibare ikiri hasi, bityo bakaba bakwiye gukora ibishoboka byose abatanga amaraso bakiyongera.
RBC igaragaza ko abantu 58.688 batanze amaraso mu mwaka wa 2024, aho urubyiruko rwiganje mu bayatanze, bagize 67.3 % by’abayatanze cyane.
Isesengura ry’ibitaro ku kunyurwa n’amaraso yatanzwe, (Hospital Satisfaction), mu mwaka wa 2024 ryagaragaje ko kunyurwa biri ku kigero cya 99.72%, aho mu maraso akenewe atandukanyijwe (blood components units) hari hakenewe 127 198 ariko habonetse 126 837 mu yatunganyijwe yose yatanzwe.
Muri uwo mwaka abatanze amaraso bari hagati y’imyaka 18-25 bangana na 46,1%, abafite imyaka 26–35 ni 19,2%, abari hagati ya 36-45 ni 21,6%, naho kuva kuri 46-60 ni 12,8% mu gihe abafite 61 kuzamura ari 0.2%.













































































































































































