Panorama
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, avuga ko u Rwanda rutasinye amasezerano y’amahoro na Congo kugira ngo rwinginge Abanyaburayi ngo bakureho ibihano bafatiye u Rwanda.
Minisitiri Nduhungirehe yabigarutseho tariki 29 Nyakanga 2025, mu Nteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, ubwo hemezwaga amasezerano Guverinoma y’u Rwanda yasinyanye n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo i Washington DC.
Min. Nduhungirehe avuga ko kuva na kera U Rwanda rwifuza amahoro ku Isi no mu karere bityo rutinginga abafat ibihano kubikuraho.
Agira ati “Aya masezerano ntabwo agamije kubinginga rwose, bazakore ibyo bifuza. Twebwe twasinye amasezerano kubera ko twifuza amahoro mu karere, ntabwo twasinye amasezerano kugira ngo Ibihugu by’i Burayi bituvanireho ibihano.”
Nduhungirehe akomeza avuga ko ibihano u Rwanda rwagiye rufatirwa byagiye bitanga amasomo agomba gufasha abanyarwanda kwigira no kubaho mu gihe abaterankunga badahari
Agira ati “Ahubwo ngira ngo aya mezi tumaze yaduhaye n’isomo, azatuma koko u Rwanda rwigira rukamenya kubaho abo baterankunga badakoresha iyo nkunga baduha nka blackmail [iterabwoba] kuko niba amafaranga yose baduha, mu mishinga tuyakoresha icyo yagenewe ku buryo kuyazana kuyakoresha mu bibazo bya politiki bafata uruhande ni ibintu tutishimiye kandi nta n’ubwo n’ubungubu tubiginga ngo ibihano babikureho, bakora ibyo bifuza kubera ko ni bo bafashe icyo cyemezo.”
Muri Gashyantare 2025, Perezida wa Repubulika yavuze ko abafata ibihano nibashaka bazakomeze babifate kuko inkunga ntizingana n’umutekano w’Abanyarwanda.
Mu mpera z’ukwezi kwa Gatandatu 2025 nibwo u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo basinye amasezerano y’amahoro yateguwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb Olivier Nduhungirehe na mugenzi we wa RDC, Therese Kayikwamba Wagner.













































































































































































