Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko umwaka w’amashuri 2025/2026 uzatangira tariki ya 08 Nzeri 2025. Ni ukuvuga ko iri tangazo rishyizwe ahagaragara mu gihe hasigaye igihe kitagera ku minsi 30 (ni ukuvuga kitagera ku kwezi) ngo umwaka w’amashuri utangire.
Iri tangazo rishyizwe ahagaragara rijyanye n’uko amanota y’abakoze ibizamini bya Leta bisoza umwaka w’amashuri 2024-2025 mu mashuri abanza netse n’icyiciro rusange, amanota azatangazwa ku wa kabiri tariki ya 19 Kanama 2025.
Ni ukuvuga ko ababyeyi bagomba kwitegura ko intangiriro z’ukwezi kwa Nzeri abana bagomba kuba basubiye ku ishuri.













































































































































































