Ku cyumweru, tariki ya 7 Nzeri, habaye ubwirakabiri bw’ukwezi, aho izuba ryarasiye mu kwezi kugahinduka nk’amaraso. Abantu barebye mu kirere bagize amahirwe yo kubona ubwirakabiri bwuzuye, rimwe na rimwe bita “Ukwezi kw’amaraso.”
Bibaho iyo Isi ije hagati y’izuba n’ukwezi, ikabuza imirasire y’izuba gutambuka. Nk’uko tubcyesha Reuters, Associated Press, hamwe n’ibiro ntaramakuru by’abafaranfa (AFP) byashoboye kugaragaza ubwirakabiri muri Iraki, Indoneziya, Ukraine, na Turukiya, aho ukwezi kwari kwari kwahindutse umutuku cyane.
Ubwirakabiri bw’izuba muri 2026
Ikinyamakuru Le Figaro gitangaza ko mu kwezi gutaha, ni ukuvuga ukwezi k’Ukwakira, hazabaho gutakaza urumuri rwera biterwa n’imirasire y’izuba hajuru y’ukwezi. Ryan Milligan, umuhanga mu bumenyi bw’inyenyeri wo muri Kaminuza ya Belfast yo mu majyaruguru ya Irland, asobanura ko imirasire yonyine igera ku isi “igaragarira buri wese kandi ikwirakwizwa mu kirere cy’isi”. Uburebure butukura bw’urumuri ni birebire, bityo biranyanyagira byoroshye mu gihe byanyuze mu kirere cy’isi. Asobanura agira ati “Nibyo biha Ukwezi kugira ibara ritukura, ibara ry’amaraso”.
Byose bisaba ikirere cyiza hamwe no kuba ahantu heza kugira ngo tubone ubwirakabiri bw’ukwezi. Uku kwezi kwabaye ukwezi kwa kabiri kwagaragaye muri uyu mwaka, nyuma y’ukwezi kwa Werurwe. Uku kwezi kw’amaraso ni intangiriro y’izuba ryinshi riteganijwe umwaka utaha ku wa 12 Kanama 2026 (icyo gihe bizaba ari mu mpeshyi). Ubwirakabiri bw’izuba, nk’ubu, no mu 2006.
Si ukuvuga ko rero ari ibintu bidasanzwe ahubwo biterwa n’isaha icyo gikorwa kigaragariyeho.












































































































































































