Itangazo rya RBC rivuga ko u Rwanda ruzajya rukingira indwara y’umwijima wo mu bwoko bwa B, iri mu zikomeye iterwa n’agakoko ko mu bwoko bwa Virus (HBV). Abenshi mu bayirwara baba barayandujwe n’ababyeyi mu gihe cyo kuvuka.
RBC iti: “Iyo ukwandura kubaye igihe umubyeyi abyara, 95% by’abana bandura iyi ndwara bibaviramo uburwayi bw’umwijima budakira ari byo bishobora kuba intandaro y’uburwayi bukomeye bw’umwijima bita urushwima na kanseri y’umwijima.”
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, cyasobanuye ko uru rukingo ruzajya rutangwa bitarenze amasaha 24 ku bana bakivuka mu kubongerera ubudahangarwa bubarinda kwandura iyi ndwara no kuzahazwa na yo.
Gukingira umwana akivuka ni uburyo bwizewe bwo kumurinda kuyandura.
RBC yasobanuye ko kugira ngo iyi gahunda izashyirwe mu bikorwa neza, ibigo nderabuzima byose byo mu Gihugu byahawe ubushobozi n’ibikoresho bizabafasha kubika neza no gutanga inkingo z’iyi ndwara ku mwana wese wavutse mu gihe kitarenze amasaha 24 ndetse n’uwaba yavukiye hanze y’ivuriro agafashwa; Abaganga kandi bahawe amahugurwa ahagije ku buryo bwo gutanga inkingo n’uko zitangwa.
Mu Isi yose habarurwa abantu basaga miliyoni 296 barwaye indwara y’umwijima wo mu bwoko bwa B idakira.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima rigaragaza ko buri mwaka iyi ndwara ihitana abantu miliyoni imwe bitewe na kanseri n’uburwayi bukomeye bw’umwijima buzwi nk’urushwima.
Mu Rwanda, imibare igaragaza ko hari umubare muto w’abantu bafite indwara y’umwijima wo mu bwoko bwa B ungana na 0.26%.












































































































































































