Emmanuel Nkongori Safi
Kwita ku bana bakiri bato bidufasha kugabanya ibibazo bahura na byo, birimo igwingira, ubuzima bw’umwana n’umubyeyi, kubarinda ibyahungabanya imikurire yabo ndetse n’amakimbirane mu miryango.
Ikigo cy’igihugu cyita ku mikurire y’abana bato, NCDA, kigagaragaza ko mu Rwanda abana bagera kuri 22% batagerwaho na servisi z’Ibigo Mbonezamikurire y’Abana Bato (ECD).”
Muri servisi zitangirwa muri ECD, harimo guha imirire yuzuye umwana n’umugore wonsa, kwita ku buzima bw’umana n’umugore wonsa, isuku n’isukura, kurinda umwana ihohoterwa, kumutegura kwiga harimo kumukangurira ubwonko hakiri kare n’ibindi.
Hagenimana Clementine, umwe mubabyeyi bajyanye abana mu bigo mbonezamikurire y’abana bato (amarerero akorera mu ngo) ahamya ko byatumye abana bagira ikinyabupfura ndetse no kwiyungura ubumenyi.
Hagenimana agira ati “Ni ibyishimo kuba abana bacu biga muri aya marero, hari byinshi byadufashije. Mbere abana baratunaniraga, ugasanga bagiye mu buzererezi, yatangira n’ishuri akaba uwa nyuma. Kubera ko babanza kunyura muri ibi bigo bahererwamo ubumenyi bw’ibanze bubafasha iyo bageze mu ishuri. Aya marerero adufatiye runini.”
Hagenimana akomeza avuga ko kurera abana wenyine byamugoraga, ariko aya marero yamufashije mu burezi bwabo. Ati “Umwana wanjye yavuye ahantu habi, nari umugore wirirwa azererana agataro ku muhanda. Yarungutse ubu azi kubara, kuva kuri rimwe kugeza ku icumi. Yaratinyutse, yahoraga nta byishimo afite, ariko aho namujyaniye mu irerero hari icyahindutse kuri we”.
Gahunda y’Igihugu mbonezamikurire y’abana bato ari na yo yashyizeho ingo mbonezamikurire y’abana bato, yatangijwe mu mwaka wa 2018 mu rwego rwo gufasha abana gukira indwara ziterwa n’imirire mibi hamwe no kugwingira.
Ni gahunda izamara y’imyaka itanu ishyirwa mu bikorwa n’Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC), hamwe Ikigo cy’igihugu Gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA).
Abajyanama b’ubuzima na bo bagira uruhare muri iyi hagunda kugira ngo bigishe ababyeyi uburyo bita ku bana uko bikwiye, ndetse babafashe no kumenya gutegura indyo yuzuye. Bagapima n’abana ngo bamenye ikiciro barimo, hashingiye ku mikurire no kumenya ibiro bafite ugereranyije n’ikigero cyabo.
Imirire mibi n’igwingira bipimwa hagendewe ku bintu bitatu birimo uburebure ugereranije n’imyaka umuntu afite, ku burebure n’ibiro ku myaka.
