Connect with us

Hi, what are you looking for?

Football

Abakinnyi batatu bashya bahamagawe mu mwiherero w’Amavubi

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Carlos Alós Ferrer, kuri uyu wa 1 Kamena 2023, yahamagaye abakinnyi 28 azifashisha mu mukino u Rwanda rufitanye Mozambique ku wa 18 Kamena mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2023.

Mu bakinnyi 28 bahamagawe, batatu muri bo (Noe Uwimana wa Philadelphia Union, Mutsinzi Patrick wa Al Wahda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu na Ndikumana Danny wa Rukinzo FC yo mu Burundi). Aba batatu ni bwo bwa mbere bagiye gukandagira mu ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru Amavubi Stars.

Mu bakinnyi bahamagwe, hafi ya ½ bakina hanze y’igihugu, kuko mu bakina imbere mu gihugu hahamagwe 15 gusa. Ikipe ifite abakinnyi benshi ni APR FC yahamagawemo batanu.

Umwiherero w’ikipe y’igihugu uzatangira ku wa mbere tariki ya 5 Kamena 2023 bitegura umukino w’umunsi wa gatanu wo mu itsinda L uzahuza u Rwanda na Mozambique mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizabera muri Côte d’Ivoire mu ntangiriro za 2024. Uyu mukino uzaba tariki ya 18 Kamena 2023 kuri Stade Huye.

Ku rutonde rwo muri iri tsinda u Rwanda ni urwa nyuma n’amanota abiri, Bénin na Mozambique zifite ane mu gihe Sénégal yo yamaze kubona itike kuko ifite amanita 12 ikaba yaratsinze imikino yose uko ari ine.

Urutonde rw’Abakinnyi bahamagawe
Umutoza w’Ikipe y’Igihugu “Amavubi Stars”, Carlos Alós Ferrer, ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa 1 Kamena 2023 kuri FERWAFA

Rwanyange Rene Anthere

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Amakuru

Ikigo Gates Foundation n’icya OpenAI byifatanyije mu gushakira umuti ibibazo biri mu rwego rw’ubuvuzi, hakoreshejwe ubwenge buhangano (AI) mu bihugu bya Afurika, bikazatangirira muri...

Amakuru

Mu Rwanda hatangiye Igikombe cya Afurika cya Handball 2026 mu bagabo, bitangira ikipe y’u Rwanda itsinda iya Zambia ibitego 30-19 mu mukino wabereye muri...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities