Umutoza w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Carlos Alós Ferrer, kuri uyu wa 1 Kamena 2023, yahamagaye abakinnyi 28 azifashisha mu mukino u Rwanda rufitanye Mozambique ku wa 18 Kamena mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2023.
Mu bakinnyi 28 bahamagawe, batatu muri bo (Noe Uwimana wa Philadelphia Union, Mutsinzi Patrick wa Al Wahda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu na Ndikumana Danny wa Rukinzo FC yo mu Burundi). Aba batatu ni bwo bwa mbere bagiye gukandagira mu ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru Amavubi Stars.
Mu bakinnyi bahamagwe, hafi ya ½ bakina hanze y’igihugu, kuko mu bakina imbere mu gihugu hahamagwe 15 gusa. Ikipe ifite abakinnyi benshi ni APR FC yahamagawemo batanu.
Umwiherero w’ikipe y’igihugu uzatangira ku wa mbere tariki ya 5 Kamena 2023 bitegura umukino w’umunsi wa gatanu wo mu itsinda L uzahuza u Rwanda na Mozambique mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizabera muri Côte d’Ivoire mu ntangiriro za 2024. Uyu mukino uzaba tariki ya 18 Kamena 2023 kuri Stade Huye.
Ku rutonde rwo muri iri tsinda u Rwanda ni urwa nyuma n’amanota abiri, Bénin na Mozambique zifite ane mu gihe Sénégal yo yamaze kubona itike kuko ifite amanita 12 ikaba yaratsinze imikino yose uko ari ine.


Rwanyange Rene Anthere













































































































































































