Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Abakoresha imvugo “nta myaka ijana” bitakarije icyizere cyo kubaho

Depression

Mu gihe imvugo nta myaka 100 ikomeje gukwira muri rubanda, inzobere mu mitekerereze n’imyitwarire ya muntu ziravuga ko nta gikozwe byazagira ingaruka ku myitwarire n’ubukungu, kuko urubyiruko barya ibyabo nk’abazapfa ejo bakanga gukora.

Inzobere mu mitekereze zigaragaza ko mu gihe cya COVID-19 abantu benshi aribwo batangiye kwiheba bagatakaza icyizere cy’ejo hazaza. Benshi ngo bagowe no kubona ibyo kurya kubera ko batari barazigamiye ejo hazaza ariko ntibapfuye.

Aha niho inzobere zishigira zigaragaza ko iteka ibihe bikomeye bibaho ndetse bigashira, bagasaba rubanda kwirinda gusesagura nkaho bazapfa ejo.

Prof. Vincent Sezibera, Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami rishinzwe ubuzima bwo mu mutwe, avuga ko imitekerereze n’imyitwarire ya muntu agaragaza benshi bumvise iyi mvugo nabi, ndetse ngo bikomeje gutya byazagira ingaruka ku myitwarire n’ubukungu kuko abantu barimo kurya ibyaho nk’abazapfa ejo.

Nubwo abakoresha iyi mvugo bavuga ko bayikoresha bagamije kugaragaza ko bihebye, abatumye yamamara bo bavuga ko ari imvugo ya morali itagamije kugumura abantu no kubihebesha.

Abakoresha iyi mvugo bavuga ko ibumbatiye ubutumwa bugaragaza ko nta cyizere cy’ejo hazaza bafite, ndetse bagatanga n’impamvu bashingira.

Ku ruhande rw’abakuze nabo bavuga ko iyi mvugo bayumva cyane mu rubyiruko, ariko bakagaragaza ko batewe impungenge nuko igendana n’ibikorwa aho bamwe bihebye cyane abandi bakarya ibyabo nk’abazapfa ejo nta gitekerezo cyo kuzigama.

Junior Giti umusobanuzi wa filim, ni we wadukanye iyi mvugo ikwira muri rubanda. Aganira na RBA yavuze ko yatekereje iyi mvugo yo gutera abantu morali bagakora vuba aho kubagumura.

Ariko kandi inzobere mu mitekereze zigaragaza ko iyi mvugo nta myaka ijana, ishobora kugira ibisobanuro bibiri.

Kimwe cyo kwihebesha abantu bakumva ko nta gihe bafite, ndetse ko nta mpamvu yo kwivuna ngo bakore, ikindi igahwitura abantu gukora vuba basiganwa n’igihe.

Ubwanditsi

1 Comment

1 Comment

  1. MUSEMAKWELI Prosper

    August 17, 2021 at 10:25

    Nyamara bavuze ukuri nonese wowe wabibonye hangahe ko imyaka 100 ibaho?niyo yaba ibaho iba hangahe? ni hake cyane rwose. Kandi aho kuyibaho usabiriza wabaho 40 yawe ubayeho ubuzima wumvako bukunyuze.

Leave a Reply

Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities