Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Abarimu bigisha amategeko bahuriye mu biganiro nyunguranabitekerezo ku mategeko y’intambara

Komite Mpuzamahanga y’Umuryango utabara imbabare (CICR/ICRC) yateguye ibiganiro nyunguranabitekerezo muri gahunda yayo isanganywe y’ikarishyabwenge ku mategeko mpuzamahanga yubahirizwa mu bihe by’intambara, bihabwa abarimu bigisha amategeko muri za Kaminuza zo mu Rwanda. Ni umwanya wo kurebera hamwe ibintu bishya bigezweho ndetse n’imbogambizi bishobora kuzana kuri iri shami ryihariye ry’amategeko.

Ku wa 19 Kanama 2022, itsinda ry’abarimu bigisha amategeko mpuzamahanga yubahirizwa mu bihe by’intambara, muri za Kaminuza zo mu Rwanda, ryahuriye i Kigali, binjira mu biganiro karishyabwenge birebana n’amategeko agenga intambara, amahame ndetse na kirazira zishamikiyeho. Ibi biganiro byakozwe ku bufatanye na Komite Mpuzamahanga y’Umuryango utabara imbabare, ishami ry’u Rwanda.

Kuba ibi biganiro bihabwa abarimu bigisha amategeko muri za Kaminuza zo mu Rwanda kandi nta ntambara ihari, Namahoro Julien, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe itumanaho no gukumira muri ICRC Rwanda, avuga ko n’ubwo mu Rwanda nta ntambara ihari, Komite Mpuzamahanga y’Umuryango utabara imbabare ifite inshingano yahawe n’ibihugu byashyize umukono ku masezerano y’i Geneve yo gusakaza no kumenyekanisha aya mategeko mu bihe by’amahoro.

Iyi gahunda igezwa ku barimu bigisha amategeko muri za Kaminuza, abanyamategeko, abanyamakuru, abaganga, abashinjacyaha, abacamanza, abasirikare n’abapolisi, kugira ngo bagire ubumenyi buhagije kuri aya mategeko y’intambara ndetse n’amahame yayo ku buryo n’iyo ntambara iramutse ibaye, aba bose baba bazi ibyemewe ndetsen’ibizira mu bihe by’intambara.

Agira ati “Aya mategeko yagiyeho kugira ngo arengere abasivili ndetse n’abarwana batagifite uruhare rufatika mu mirwano. Urugero nk’umurwanyi wamanitse amaboko cyangwa imfungwa y’intambara. Igihe cy’intambara abagirwaho ingaruka cyane ni abasivili, iyo rero intambara yabaye, kirazira kubica, kubangiriza imitungo, ndetse no kubabuza uburenganzira bwabo bw’ibanze …”

Akomeza agira ati “Impamvu dutegura ibi biganiro kuri aya mategeko n’ingeri zitandukanye, ni ukugira ngo bayamenye noneho niyo izo ntambara zaba, buri muntu wese ufite aho ahuriye n’urugamba abe azi neza ayo mategeko ndetse n’amahame yubahirizwa mu gihe cy’urugamba ; ariko cyane cyane hagamijwe kurengera abasivili n’abandi bose batagifite aho bahuriye n’imirwano.” 

Yongeye ho ko umusivili winjiye mu mirwano agakomeza kugira uruhare rufatika mu ntambara na we atakaza uburenganzira bwo kurengerwa. “Bagomba kumenya rero ko amategeko nubwo abarengera ariko ko hari aho batagomba kurenga…” 

Serugo Jean Baptiste, Umwarimu wigisha amategeko muri Kaminuza y’u Rwanda, mu ishuri ry’amategeko, avuga ko baganira ku bintu bimwe na bimwe bishyashya bidasanzwe bigaragara mu ntambara.

Agira ati “Amasezerano asanzwe ni aya kera ntaho yateganyaga ko mu ntambara hazakoreshwa ikoranabuhanga, nka za drones n’ibindi. Turahura rero tukareba uburyo aya mategeko na yo yakoreshwa kandi agahuzwa n’ibigezweho. Birakwiye ko amategeko asanzweho ahuzwa n’uburyo bushya bw’intambara kandi agakomezwa kubahirizwa neza.”

Aba barimu bavuga ko bazakomeza gukora ubuvugizi biciye mu bushakashatsi ku buryo igihugu gikomeza kwinjiza aya masezerano mpuzamahanga atandukanye mu mategeko yacyo binyuze mu kubanza kuyashyiraho umukono. Ibyo bikorwa kandi hazirikanwa ko nta gihugu kiba hejuru y’ikindi mu kubahiriza amategeko mpuzamahanga, ariko kandi ari n’inshingano ikomeye kuyubahiriza igihe igihugu cyayashyizeho umukono.

Komite Mpuzamahanga y’Umuryango utabara imbabare yatangiye gukorera mu Rwanda mu 1963 ariko ihagira icyicaro gihoraho mu 1990. Amategeko y’intambara ndetse n’amahame na kirazira bishamikiyeho yashyizweho mu 1949 nyuma y’intambara ya kabiri y’Isi na ho imigereka yayo ishyirwaho mu 1977.

Rwanyange Rene Anthere

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Amakuru

Mu Rwanda hatangiye Igikombe cya Afurika cya Handball 2026 mu bagabo, bitangira ikipe y’u Rwanda itsinda iya Zambia ibitego 30-19 mu mukino wabereye muri...

Amakuru

Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Régis Rugemanshuro, yemeza ko umwaka wa 2025 usize umutungo wayo wikubye kabiri mu myaka itanu ishize ubu ukaba ari Miliyari...

Amakuru

Itsinda ry’abahanga mu bwubatsi mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) bafatanyije na bagenzi babo bo muri Jamaica  (JDF) mu mirimo  yo gusana ibyangijwe n’ibiza mu...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities