Raoul Nshungu
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare –NISR, igaragaza ko mu mwaka ushize wa 2024, abasezerana kubana byemewe n’amategeko wagabanutseho 9.5%
Iyi mibare ikubiye muri raporo NISR yashyize hanze izwi nka ‘Rwanda Vital Statistics Report’ ku wa kane w’icyumweru gishize, igaragaza ko mu mwaka wa 2023 abasezeranye bari 57,880 ariko waragabanutse ujya ku 52,878 mu mwaka wa 2024. Ni ukuvuga ko bagabanyutseho abasaga gato 5000.
Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, kaza ku isonga mu kugira umubare munini w’imiryango y’abasezeranye byemewe n’amategeko kuko ari 5,543.
Akarere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru kaza ku mwanya wa kabiri mu kugira umubare munini w’abashakanye byemewe n’amategeko kuko ari 2,550.
Ni mu gihe Uturere twa Burera mu Ntara y’Amajyaruguru na Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba, dufite imibare mito y’abasezeranye byemewe n’amategeko.
Akarere ka Burera gafite imiryango 1,360 yasezeranye byemewe n’amategeko mu 2024 mu gihe Akarere ka Rutsiro gafite imiryango igera ku 1,394.
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare igaragaza ko abari hagati y’imyaka 25-29 ari bo benshi basezeranye byemewe n’amategeko.
Mu 2024 hasezeranye imiryango 3,939 ifite imyaka y’ubukure iri hejuru ya 40, mu gihe ababarirwa mu 16,062 basezeranye bari hagati y’imyaka 21-24.
Mu bindi byagaragajwe muri iyi Raporo ni uko muri uwo mwaka wa 2024, mu Rwanda havutse abantu 417,972 na ho hapfa abagera 36,021. Intara y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo ni zo ziza imbere mu kugira imfu nyinshi, kuko Iburasirazuba bapfushije abantu 9,358 na ho iy’Amajyepfo yapfushije abantu 8,289.
Uturere twa Gasabo na Nyagatare tuza imbere mu kugira abavuka benshi. Gasabo ni iya mbere n’abana 24,641 bavutse Akarere ka Nyagatare gakurikiraho n’abana 18,521 bavutse mu 2024.
