Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Abavugira kuri telefoni batwaye ibinyabiziga barahanurwa

Panorama

“Tureke kuvugira kuri terefone mu gihe dutwaye ibinyabiziga kuko bishyira ubuzima bwacu mu kaga,” bamwe mu bashoferi bahanura bagenzi babo.

Gutwara ikinyabiziga uvugira kuri telefoni ni bibi kuko bishobora guteza impanuka, bigatuma ubuzima bw’abatari bake buhagendera.

Ibi ni ibitangazwa n’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda; aho risaba umuntu wese utwaye ikinyabiziga kwirinda uwo muco mubi kuko bishyira ubuzima bw’abagenzi mu kaga.

Abafite ibinyabiziga na bo ni ko babibona kuko mu gihe utwaye ikinyabiziga uvugira kuri terefone cyangwa wandikirana ubutumwa bugufi n’abandi. Icyo gihe ibitekerezo n’ubwenge biba byibereye ahandi, bityo umutima uterekeje ku kinyabiziga utwaye.

Bikunze kugaragara ko impanuka nyinshi ziterwa n’abantu bagenda bavugira kuri telefoni mu gihe batwaye ibinyabiziga, umutima uba uri kubiganiro arimo kuvugira kuri telefoni  aho gutekereza kukinyabiziga atwaye.

Uzasanga rero habayeho impanuka aho ibinyabiziga ababitwaye bagonze ibikorwa remezo  ku mihanda nk’imikinda , ibiti bisanzwe,ibyuma by’amashanyarazi, inzu z’ubucuruzi n’izindi ndetse n’abantu baba bigendera.

Iki rero ni igihombo kuri buri wese kubera ubuzima bw’inzirakarengane buhatakarira ndetse na ba nyiribinyabiziga ubwabo kuko amakosa nk’ayo Polisi y’u Rwanda itayihanganira.

Muzungu Alphonse ni umuturage ufite ikinyabiziga akaba atwara imizigo mu Gakiriro ka Gisozi mu karere ka Gasabo. Yabwiye Polisi y’u Rwanda ko ari ikosa rikomeye kuri bamwe mu batwara ibinyabiziga bagenda bavugira kuri telefoni.

Yagize ati “bamwe  muri bagenzi bacu batwara ibinyabiziga bakora amakosa nkana nko kuvugira kuri telefoni, kwandikirana ubutumwa bugufi kuri telefoni n’inshuti zabo cyangwa imiryango yabo  kandi amabwiriza agenga gutwara ikinyabiziga atabyemera . Ubuzima bw’abantu bugomba guhabwa agaciro kandi bukabungwabungwa”.

Hakizimana Emmanuel we ni umushoferi umaze igihe cy’imyaka 20 akora  umwuga wo gutwara abantu  muri tagisi.  Yagize ati “mbona impanuka nyinshi ziterwa n’uburangare bw’abashoferi rimwe na rimwe nko kuvugira kuri terefone kandi batwaye. Uyu muco mubi ntabwo wakwihanganirwa. Turasaba ababikora kubireka kuko atari ubunyamwuga kandi binasebya aka kazi.”

Umuhire Josiane we ni umubyeyi utuye mu karere ka Kayonza. Akunda gukorera ingendo nyinshi mu Mujyi wa Kigali aza kurangura ibicuruzwa bitandukanye. Yagize ati “Hari igihe nigeze kugera i Nyagasambu ndi mu modoka ya sosiyete itwara abagenzi, umushoferi agonga umunyegare kubera uburangare  bitewe n’uko  yavugiraga kuri telefoni, ariko ku bw’amahirwe ntacyo yabaye.”

Akomeza agira ati “Ibi rero nk’abagenzi turabyamaganye kandi ndashishikariza abagenzi ko mu gihe babonye ubatwaye avugira kuri telefoni bajya bamusaba kubireka yakwanga bakamuhagarika bakavamo bagatega indi modoka ndetse bakabimenyesha polisi yacu.”

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda Senior Superintendent (SSP) JMV Ndushabandi, yasabye abatwara ibinyabiziga kureka kuvugira kuri terefone mu gihe batwaye ibinyabiziga ndetse no kwandikirana n’abandi ubutumwa bugufi kuri terefone kuko ari bimwe mu biteza impanuka.

SSP Ndushabandi yagize ati “Turasaba abagenzi kujya bahararanira uburenganzira bwabo bwo kugera iyo bajya amahoro, banga gutwarwa n’umushoferi washyira ubuzima bwabo mu kaga”.

Yakomeje asaba abanyarwanda kujya bahita bamenyesha Polisi y’u Rwanda bahamagaye  kuri nimero zayo  za terefoni  0788311110, 0788311502, na 113 dore ko ziba zinamanitse imbere ku rupapuro rwegereye aho utwaye ikinyabiziga aba yicaye.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities