Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Afurika igomba kurushaho gukorana mu gucunga umutungo wayo

Perezida Paul Kagame ageza ijambo ku bitabiriye inama irimo kwiga ku kigega ‘Blue Fund’ kizagaburira imishinga yo kubyaza umusaruro ikibaya cy’uruzi rwa Congo

Panorama

Perezida Paul Kagame uri muri Congo  Brazzaville mu nama yiga ku micungire no kubyaza umusaruro ikibaya cy’uruzi rwa Congo, yavuze ko ibihugu byo ku mugabane wa Afurika bikwiye kurushaho gukorana kugira ngo bibashe kubyaza umusaruro umutungo kamere bihuriyeho.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru umuseke.rw, iyi nama irimo kwiga ku kigega ‘Blue Fund’ kizagaburira imishinga yo kubyaza umusaruro ikibaya cy’uruzi rwa Congo, yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma batandukanye barimo umwami wa Maroc, Mohammed VI; Perezida wa Niger, Mahamadou Issoufou; uwa Gabon, Ali Bongo Ondimba.

Perezida Kagame yavuze ko amazi n’amashyamba y’ikibaya cy’Uruzi rwa Congo bidafitiye akamaro abatuye Umugabane wa Afurika gusa, ahubwo binagafitiye Isi yose muri rusange.

Ati “Amazi n’ibiyakomokaho biri mu kibaya cy’Uruzi rwa Congo bihuza ibihugu byacu, kandi bigafasha mu mibereho ya miliyoni z’abaturage bacu.”

Avuga ko ibihugu bihuriye ku nyungu z’umutungo nk’uyu bikwiye kurushaho gukorana, kugira ngo umusaruro uvamo ukomeze kugira impinduka nziza ku mibereho y’abaturage.

Ati “Tugomba kurushaho gukorana mu gucunga iyi mitungo duhuriyeho kugira ngo twihaze mu biribwa, mu buzima no mu mahirwe y’ubukungu.” Akavuga ko ibi bizatuma ibihugu bya Afurika bigera ku ntego z’Iterambere rirambye n’ikerekezi cya 2063.

Kagame uvuga ko inzego za Leta n’abikorera bagomba kugira uruhare rufatika muri uyu mushinga wo kubyaza umusaruro ikibaya cy’uruzi rwa Congo, yavuze ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu warwo.

Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko iki kibaya kitezweho gufasha ibi bihugu guhangana n’imihindagukire y’ibihe, Perezida Kagame akavuga ko ibi bikwiye kuko n’Isi yose yabonye ko iki kibazo gihangayikishije, dore ko hashize imyaka ibiri hasinywe amasezerano y’i Paris. Ati “Ni intambwe nziza yerekana ko Isi ikeneye kubaka ahazaza harambye hatubereye twese.”

Gusa ngo n’ubwo ibihugu bitandukanye bikomeje kugenda byemera uyu mugambi wo gushyira mu bikorwa ariya masezerano, ariko Afurika yo ikomeje kugirwaho ingaruka n’imihindagurikire y’ibihe.

Ati “Uburumbuke dushaka ku mugabane wacu budusaba gutera indi ntambwe mu guhangana n’ingaruka ziterwa n’imihindagurikire y’ikirere, tunateza imbere ubukungu bwacu mu buryo burambye.”

Perezida Kagame yabwiye abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bahuriye muri iyo nama, ko muri iriya Komisiyo y’Ikiyaga cy’uruzi rwa Congo ari ubushake butagamburuzwa.

Yanagarutse ku kigega ‘Blue Fund’ kizatera inkunga ibikorwa byo kubungabunga kiriya kibaya. Ati “Turebye ikigamijwe, inyungu dukura mu bufatanye ku bijyanye n’Ikibaya cy’Uruzi rwa Congo ziruta kure ikiguzi bidusaba gushyiraho iki kigega.”

Gusa ngo birasaba imikoranire ya hafi hagati ya Leta z’ibihugu biri muri iyi komisiyo n’abikorera, n’ubufatanye bw’inzego z’ibanze n’iz’ibihugu.

Ifoto y’urwibutso y’abakuru b’ibihugu n’abaza Guverinoma yiga ku mishinga yo kubyaza umusaruro ikibaya cy’uruzi rwa Congo

Abitabiriye inama bakurikirana ibiganiro

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities