Mu turere 27 dusinya imihigo imbere ya Perezida wa Repubulika, Akarere ka Nyagatare ni ko kabaye aka mbere mu kwesa imihigo y’umwaka w’ingengo y’imari wa 2021-2022. Kagize amanota 81,64%. Akarere ka Burera niko kaje ku mwanya wa nyuma n’amanota 61,79%.
Intara y’Iburasirazuba yabaye iya mbere mu kwesa imihigo n’amanota 79%, ikurikirwa n’ Amajyepfo n’amanota 78%, iy’Iburengerazuba 76%, Umujyi wa Kigali 75%, mu gihe Intara y’Amajyaruguru yabaye iya nyuma n’amanota 70%
Ibi byatangajwe kuri uyu wa 28 Gashyantare 2023, mu nama y’umushyikirano, witabiriwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Mbere y’uko hatangazwa uko inzego zitandukanye zarushanyijwe mu kwesa imihigo y’umwaka ushize, Minisitiri w’Intebe Dr. Edourd Ngirente yabanje kugaragaza incamake y’uburyo izo nzego zesheje imihigo, agaragaza ibikorwa byagiye bigerwa n’ibipimo byagiye bireberwaho.
Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente, yavuze ko mu nzego z’ibanze muri rusange imihigo yashyizwe mu bikorwa ku gipimo cya 66% mu gucyemura ibibazo bibangamiye abaturage.
Asoza Inama y’Igihugu y’Umushyikirano, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yagarutse ku mihigo y’uturere, aho yavuze ko akarere ka mbere n’aka nyuma bifitanye isano. Yavuze ko Akarere ka Nyagatare ku kuba aka mbere bishobora kuba byaratewe no kuba kararwanyije Kanyanga kivuye inyuma na ho mu karere ka Burera ikaba ikihabarizwa.
Nyagatare 81.64%
Huye 80.97%
Rulindo 79.8%
Nyaruguru 79.5%
Rwamagana 7.,5%
Rusizi 79.2 %
Ruhango: 79.1
Gaston Rwaka














































































































































































Immaculee
March 1, 2023 at 10:06
Nyaga ya nayaga amata meza amahoro meza u Rda ruragendwa ijoro na manwa
Bourgeaois Ndori
March 1, 2023 at 10:05
Nyagatare ni nziza ariko ikeneye kugira ingenamigambi iri hejuru kugira ngo isirimuke ubundi abanyarwanda ba enjoying
Pepe Rugangura
March 1, 2023 at 10:03
Nyagatare oye!ariko mugabanye urugomo naho ubundi murakagira inka