Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Akarere ka Nyagatare kahize utundi mu kwesa imihigo (2021-2022)

Mu turere 27 dusinya imihigo imbere ya Perezida wa Repubulika, Akarere ka Nyagatare ni ko kabaye aka mbere mu kwesa imihigo y’umwaka w’ingengo y’imari wa 2021-2022. Kagize amanota 81,64%. Akarere ka Burera niko kaje ku mwanya wa nyuma n’amanota 61,79%.

Intara y’Iburasirazuba yabaye iya mbere mu kwesa imihigo n’amanota 79%, ikurikirwa n’ Amajyepfo n’amanota 78%, iy’Iburengerazuba 76%, Umujyi wa Kigali 75%, mu gihe Intara y’Amajyaruguru yabaye iya nyuma n’amanota 70%

Ibi byatangajwe kuri uyu wa 28 Gashyantare 2023, mu nama y’umushyikirano, witabiriwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Uturere tugize Umujyi wa Kigali ntidusuzumwa hamwe n’utundi kuko habarwa Umujyi umwe kandi na wo ugasuzumwa hamwe n’intara. Imiterere y’uturere tw’umujyi dufite imiterere itandukanye n’iy’utundi turere

Mbere y’uko hatangazwa uko inzego zitandukanye zarushanyijwe mu kwesa imihigo y’umwaka ushize, Minisitiri w’Intebe Dr. Edourd Ngirente yabanje kugaragaza incamake y’uburyo izo nzego zesheje imihigo, agaragaza ibikorwa byagiye bigerwa n’ibipimo byagiye bireberwaho.

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente, yavuze ko mu nzego z’ibanze muri rusange imihigo yashyizwe mu bikorwa ku gipimo cya 66% mu gucyemura ibibazo bibangamiye abaturage.

Asoza Inama y’Igihugu y’Umushyikirano, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yagarutse ku mihigo y’uturere, aho yavuze ko akarere ka mbere n’aka nyuma bifitanye isano. Yavuze ko Akarere ka Nyagatare ku kuba aka mbere bishobora kuba byaratewe no kuba kararwanyije Kanyanga kivuye inyuma na ho mu karere ka Burera ikaba ikihabarizwa.

Nyagatare 81.64%
Huye 80.97%
Rulindo 79.8%
Nyaruguru 79.5%
Rwamagana 7.,5%
Rusizi 79.2 %
Ruhango: 79.1

Gaston Rwaka

3 Comments

3 Comments

  1. Immaculee

    March 1, 2023 at 10:06

    Nyaga ya nayaga amata meza amahoro meza u Rda ruragendwa ijoro na manwa

  2. Bourgeaois Ndori

    March 1, 2023 at 10:05

    Nyagatare ni nziza ariko ikeneye kugira ingenamigambi iri hejuru kugira ngo isirimuke ubundi abanyarwanda ba enjoying

  3. Pepe Rugangura

    March 1, 2023 at 10:03

    Nyagatare oye!ariko mugabanye urugomo naho ubundi murakagira inka

Leave a Reply

Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

ibiiza

Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj. Gen. (Rtd) Albert Murasira, yagiriye uruzinduko mu Karere ka Nyabihu ku musozi wa Gisuma uherereye mu Murenge wa Shyira, aho...

Amakuru

Ntawuyirusha Anastasie wo mu Murenge wa Nyagisozi, Akagari ka Kirambi mu Mudugudu wa Murembe mu Karere ka Nyanza mu Majyepfo, ashinja ubuyobozi kumwirukana mu...

Rwanda

U Rwanda rugeze kure imyiteguro yo kwakira inama Mpuzamahanga ihuza Intumwa Nkuru za Leta n’izindi nzego zikora mu bijyanye n’amategeko n’ubutabera, izwi nka PACT...

Amakuru

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iteganyagihe, Meteo Rwanda, cyatangaje ko mu kwezi kwa Gicurasi 2026 imvura izagabanuka ugereranyije n’iyaguye mu kwezi kwabanje kwa Mata, ndetse no...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities