Banki Nkuru y’igihugu yashyize hanze itangazo ry’integuza ku bihano bizatangwa n’abatanga serivisi mu Rwanda bakishyuza mu mafaranga y’amahanga (Amadovize) kandi nta burenganzira babifitiye. Ihazabu ishobora kugera kuri Miliyoni icumi z’amafaranga y’u Rwanda.
Itangazo ryashyizwe hanze na Banki Nkuru y’igihugu ku wa 16 Kamena 2025, riraburira abatanga serivisi bagasba amafaranga y’amahanga cyane cyane amadolari, rigaragaza ibihano bibategereje. Ibyo bihano Banki Nkuru igaragaza ko bishingiye ku mabwiriza yasohotse mu Igazeti ya Leta No 89/2025, ahindura amabwiriza rusange No 44/2022 yo ku wa 13/04/2022 agenga imikoreshereze y’amadovize. Ayo mabwiriza mashya yasohotse mu Igazeti ya Leta Nomero idasanzwe yo ku wa 30/05/2025.
BNR ivuga ko uretse abishyuza ibicuruzwa cyangwa Serivisi byoherejwe cyangwa byatumijwe hanze y’u Rwanda, cyangwa ibikorwa by’ubucuruzi bikorerwa n’amahoteli, imikino ya Kazino (Casinos), ibigo by’ubukerarugendao, amaduka adasora (duty-free) n’amashuri mpuzamahanga ariko mu gihe yishyurana n’abadatuye mu gihugu.
Iri tangazo rikomeza rivuga ko umuntu ku giti cye cyangwa ikigo bashyiraho ibiciro ku bicuruzwa cyangwa serivisi, cyangwa bakora ubucuruzi mu mafaranga y’amadovize nta burenganzira babiherewe na BNR baba bakoze ikosa ryo mu rwego rw’ubutegetsi biteganyirijwe ibihano by’amafanga biri mu byiciro bitatu (3).
Icyiciro cya mbere kireba abashyiraho ibiciro mu mu madovize. Abongabo iyo bafashwe bwa mbere bacibwa ihazabu ingana na Miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda (5,000,000Frw). Iyo afashwe bwa kabiri ndatse n’izindi nshuro zikurikiraho byitwa ko ari isubiracyaha. Icyo gihe yishyura amafaranga y’u Rwanda angana na Miliyoni icumi (10,000,000Frw).
Icyiciro cya kabiri harimo abakora ibikorwa by’ubucuruzi mu madovize. Iyo afashwe bwa mbere acibwa amande angana na 50% by’ayakoreshejwe muri iyo gikorwa. Yaba afashwe bwa kabiri ndetse n’izindi nshuro bikitwa isubiracyaha. Icyo gihe amande acibwa angana na 100% by’ayakoreshejwe muri icyo gikorwa. Ahangaha ni ukuvuga ko niba ari igikorwa cyatwaye amadolari ya Amerika ibihumbi bibiri (USD 2000), ihazabu izangana n’amadolari ya Amerika ibihumbi bibiri (USD 2000).
Icyiciro cya gatatu kirimo abategura cyangwa abagira uruhare muri cyamunara ikorwa mu madovize. Abangaba bo bacibwa angana na 50% by’ayakoreshejwe muri Cyamunara.
BNR iburira abantu bose n’ibigo bitandukanye kwirinda muri ibyo bikorwa nta burenganzira babifitiye. Ikomeza itangaza ko mu rwego rwo gukomeza kubungabunga agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda, ku bufatanye n’inzego z’umutekano ndetse n’abandi bafatanyabikorwa, BNR izakomeza kurwanya ibikorwa bikoreshwamo amadovize bitemewe.













































































































































































