Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amategeko

Bamwe mu bacuruza mu mafaranga y’amahanga bashyiriweho ibihano bikakaye

Banki Nkuru y’igihugu yashyize hanze itangazo ry’integuza ku bihano bizatangwa n’abatanga serivisi mu Rwanda bakishyuza mu mafaranga y’amahanga (Amadovize) kandi nta burenganzira babifitiye. Ihazabu ishobora kugera kuri Miliyoni icumi z’amafaranga y’u Rwanda.

Itangazo ryashyizwe hanze na Banki Nkuru y’igihugu ku wa 16 Kamena 2025, riraburira abatanga serivisi bagasba amafaranga y’amahanga cyane cyane amadolari, rigaragaza ibihano bibategereje. Ibyo bihano Banki Nkuru igaragaza ko bishingiye ku mabwiriza yasohotse mu Igazeti ya Leta No 89/2025, ahindura amabwiriza rusange No 44/2022 yo ku wa 13/04/2022 agenga imikoreshereze y’amadovize. Ayo mabwiriza mashya yasohotse mu Igazeti ya Leta Nomero idasanzwe yo ku wa 30/05/2025.

BNR ivuga ko uretse abishyuza ibicuruzwa cyangwa Serivisi byoherejwe cyangwa byatumijwe hanze y’u Rwanda, cyangwa ibikorwa by’ubucuruzi bikorerwa n’amahoteli, imikino ya Kazino (Casinos), ibigo by’ubukerarugendao, amaduka adasora (duty-free) n’amashuri mpuzamahanga ariko mu gihe yishyurana n’abadatuye mu gihugu.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko umuntu ku giti cye cyangwa ikigo bashyiraho ibiciro ku bicuruzwa cyangwa serivisi, cyangwa bakora ubucuruzi mu mafaranga y’amadovize nta burenganzira babiherewe na BNR baba bakoze ikosa ryo mu rwego rw’ubutegetsi biteganyirijwe ibihano by’amafanga biri mu byiciro bitatu (3).

Icyiciro cya mbere kireba abashyiraho ibiciro mu mu madovize. Abongabo iyo bafashwe bwa mbere bacibwa ihazabu ingana na Miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda (5,000,000Frw). Iyo afashwe bwa kabiri ndatse n’izindi nshuro zikurikiraho byitwa ko ari isubiracyaha. Icyo gihe yishyura amafaranga y’u Rwanda angana na Miliyoni icumi (10,000,000Frw).

Icyiciro cya kabiri harimo abakora ibikorwa by’ubucuruzi mu madovize. Iyo afashwe bwa mbere acibwa amande angana na 50% by’ayakoreshejwe muri iyo gikorwa. Yaba afashwe bwa kabiri ndetse n’izindi nshuro bikitwa isubiracyaha. Icyo gihe amande acibwa angana na 100% by’ayakoreshejwe muri icyo gikorwa. Ahangaha ni ukuvuga ko niba ari igikorwa cyatwaye amadolari ya Amerika ibihumbi bibiri (USD 2000), ihazabu izangana n’amadolari ya Amerika ibihumbi bibiri (USD 2000).

Icyiciro cya gatatu kirimo abategura cyangwa abagira uruhare muri cyamunara ikorwa mu madovize. Abangaba bo bacibwa angana na 50% by’ayakoreshejwe muri Cyamunara.

BNR iburira abantu bose n’ibigo bitandukanye kwirinda muri ibyo bikorwa nta burenganzira babifitiye. Ikomeza itangaza ko mu rwego rwo gukomeza kubungabunga agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda, ku bufatanye n’inzego z’umutekano ndetse n’abandi bafatanyabikorwa, BNR izakomeza kurwanya ibikorwa bikoreshwamo amadovize bitemewe.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Amakuru

Itsinda ry’abahanga mu bwubatsi mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) bafatanyije na bagenzi babo bo muri Jamaica  (JDF) mu mirimo  yo gusana ibyangijwe n’ibiza mu...

Amakuru

Serumogo Ally wakiniraga Rayon Sports na Shaban Hussein Tshabalala wakiniraga Musanze FC batangajwe nk’abakinnyi bashya ba El Merriekh FC Bentiu. Bibaye  nyuma y’uko Serumogo...

Ibitekerezo

Ndemera kandi nshima intego z’iri tegeko rishya rigenga ikoreshwa ry’umuhanda, zirimo kurengera ubuzima, kongera inshingano n’uburyozwe, no kuvugurura imicungire y’umutekano wo mu muhanda mu...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities