Akarere ka Bugesera ni agace gakunze kugira ikibazo cy’ibura ry’amazi. Abaturage bo mu murenge wa Mareba babona ko gufata amazi y’imvura no kuyabika ari iby’ingenzi. Mu gihe bagushije imvura ayo mazi abafasha mu minsi itari mike, badakanzwe n’impeshyi.
Mugemanyi Jean Baptiste ni umwe mu batuye muri aka karere mu murenge wa Mareba, kuva mu mwaka wa 1962, avuga ko kuva ahavukiye bafataga amazi y’imvura nk’umugisha.
Agira ati “Nakuriye ino kugeza ku myaka mfite ubu, Mareba dufata amazi y’imvura nka ‘manu’ iva ku ijuru kuko dukunze kugira izuba ryinshi rigatera ibura ry’amazi. Gusa hari n’icyo byatwigishije, kuko ubu nta rugo wageramo mu mudugudu ngo usange batabika amazi. Udakoresha idomoro byibura aba yaracukuye ikinogo agasasamo ihema.”
Ni uburyo bafata nkubw’ingenzi kuko imvura idahora igwa, bityo ngo bahisemo kujya babika ayo mazi bagamije kujya bayakoresha igihe kinini.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rugarama, Niyigena Kami Christian, ashimangira ko gufata amazi ari uburyo bwiza abaturage bihitiyemo.
Agira ati “Mu midugudu abaturage begerejwe amazi bagomba gusaranganya, gusa ibyo ntibikuraho no gufata ay’imvura bakayabika uko buri wese abibashije. Tuvusha izuba igihe kirekire, ku buryo buri wese aba asabwa kubika amazi neza igihe yabonetse. Ndetse twahisemo kujya tubaha imiti bifashisha mu gusukura amazi kuko bayifashisha mu mirimo myinshi mu ngo zabo.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rugarama, Niyigena Kami Christian (Ifoto/Nadine E.)
Kugusha imvura kuri bo ni amahirwe
Ntisa Claudine, utuye mu kagari ka Rugarama we avuga ko yakuze yifuza kuzajya yita ku mazi y’imvura uko ashoboye kose, kuko yabonaga izuba ritaborohera ndetse akenshi bagakoresha amazi y’ibishanga.
Agira ati “Kugusha imvura ni yo mahirwe jye mbanza imbere kuko n’ubundi amazi atubana macye, mu rugo iwanjye twahisemo kwifashisha ihema mu rwego rwo kujya tuyamarana iminsi. Usanga bidufasha kuko hano mu cyaro kugura amazi ya robine bitatworohera buri gihe, bigatera bamwe kuvoma ay’igishanga aba atari meza ku buzima muri rusange.”
Yongeraho ko bakagenewe uburyo bwo gusukura amazi buhoraho, nk’uko imvura igwana n’imyanda myinshi ku buryo isuku y’amazi itaba yizewe.

Ntisa Claudine, avuga ko gufata amazi y’imvura bibafasha guhangana n’ibihe by’izuba kuko akarere kabo kagira izuba ryinshi (Ifoto/Nadine E.)
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mareba, Umulisa Marie Claire, avuga ko umuturage afashwa binyuze mu bukangurambaga, ngo barusheho kujya bafata amazi y’imvura kandi banayabikane isuku.
Agira ati “Dukora ubukangurambaga buhoraho, bwibutsa buri muturage kwita ku gufata amazi ndetse no kuyabika neza by’umwihariko. Bamwe bamaze kugura ibigega, hari n’abahitamo kwifashisha gucukura ibinogo bagasasamo amahema; aba tubakangurira kubigirira isuku bakurikirana icyakwanduza ayo mazi ku buryo byozwa kenshi mu gihe gihoraho. Ni uburyo rwose usanga bubafasha, mu gucyemura ikibazo cy’amazi make tugira.”
Itegeko N°49/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga imikoreshereze n’imicungire y’umutungo kamere w’amazi mu Rwanda, Umutwe wa III mu Ngingo yaryo ya 26; riha Minisitiri ububasha bwo kugena amazi azigamwe mu cyogogo, hagamijwe gusigasira amazi yagenewe kurengera ibinyabuzima.
Umubyeyi Nadine Evelyne














































































































































































mushimiyinana Bernadette
October 1, 2020 at 08:26
Imitangire ya serivisi ni ikibazo mu nzego nyinshi, arikokandi nticyakemuka mu gihe ababikora badahanwa.
Muri Rwamagana, muzakurikirane muri One stop center murebe ibyo bikorera. usaba icyangombwa cy’ubutaka umwaka ugashira, usaba kubaka bakakudindiza ariko byose usanga bizingiye kuri ruswa. Bashyizeho company ikora amafiches cadastrales, plan z’inzu….ubwo guhabwa icyangomwa ataribo wakoreshejeho ni ikibazo gikomeye.
Ibi kandi bije bikurikira icyo bari barise ngo ni abashinzwe kugenzura imyubakire bashyizweho n’uwitwaga Mudaheranwa wari Visi Meya. Aba mu gihe cyose bamaze uretse kurya imitsi ya rubanda aho birirwaga baka ruswa abaturage, n’umuturage igikoni cye cyasambutse yashyiragaho ibati abanje kubishyura.
Icyitwa Master Plan, ni ikintu cya baringa ushatse kubaka yiyubakira uko abishatse, apfa kuba yarebye neza abo muri one stop center. Si aha gusa no mu ishami ry’uburezi byavuzwe kenshi ibya ruswa. Rwose mudufashe