Imiryango yabaye indashyikirwa ku kwita kw’isuku no kurwanya imirire mibi yo mu mirenge ya Nyarugenge na Shyara yo mu karere ka Bugesera, yahawe inkunga y’ibigega bifata amazi yo ku nzu, kugira ngo azabafashe kuhira imyaka.
Iki gikorwa cy’Umushinga Hinga Weze uterwa inkunga n’Umuryango w’Abanyamerika wita ku iterambere mpuzamahanga (USAID) ukaba wibanda ku buhinzi no kunoza imirire, cyakozwe ku wa 4 Ukwakira 2019, bahaye abaturage ibigega byo gufata amazi aturuka ku nzu kugira ngo ajye abafasha kuhira imyaka harimo n’imboga, ibijumba n’imbuto ziribwa.
Mu turere Hinga Weze ikoreramo imaze gutanga ibigega bifata amazi bigera ku bihumbi bitatu (3.000), mu karere ka Bugesera hakaba haratanzwemo ibigega 30, isibo imwe ikazajya ifatanya ikigega.
Nk’uko bibanda ku mirire myiza no kurwanya igwingira mu bana niyo mpamvu hahembwe iyi miryango kuko bagize ubuziranenge bw’ibiribwa n’isuku, kandi bakanashishikariza abatuye iyi mirenge yombi gutegura indyo yuzuye bifashishije ibiboneka muri iyi mirenge.
Ikindi gikorwa cyakozwe ni uko habaye kuvugurura umurima w’imboga no gutera imbuto zikungahaye kuri Vitamini nk’ibijumba bya Oranje hamwe n’ibishyimbo bifite ubutare; ibi bikazajya bibafasha kugira ngo babone indyo yuzuye ishobore kuboneka igihe cyose ikenewe.

Umuyobozi w’Umushinga Hinga weze mu Rwanda Daniel Gies atera imigozi y’ibijumba (Ifoto/Panorama)
Mukakarera Odette ashimira Hinga Weze kuko uburyo bahingagamo bwari uburyo busanzwe ndetse rimwe na rimwe ntibanabyiteho kuko ntabwo bari bazi uko bashobora kubona indyo yuzuye kubera kutamenya uko bayitegura.
Yagize ati “Imboga twaraziryaga aho zabaga zabashije kwimeza ariko uyu mushinga wa Hinga Weze waraje uraduhugura tumenya uko tugomba guhinga imbuto zindobanure, baduhugura uko tugomba guhingisha ifumbire y’imborera ndetse na mvaruganda; kugeza ubu tukabona umuaruro ushimishije.”
Habimana Yohana wubakiwe ikigega akaba yaranubakiwe akarima k’igikoni yashimiye Hinga Weze, ko yabashije kumufasha aho yari afite abana benshi kandi akennye cyane bagahitamo kumufasha kurwanya imirire mibi. Agira ati “ndabizeza ko ntazarwaza bwaki kandi nzakora uko nshoboye nkarwanya imirire mibi hano mu mudugudu kuko nanjye nabifashijwemo na Hinga weze.”

Bafatanyije n’abayobozi banyuranye bavomereye ibyari bimaze guterwa (Ifoto/Panorama)
Uwababyeyi Drosela nawe yashimiye cyane Hinga Weze kuko yabashije cyane. Agira ati “wabashije kudufasha mu myumvire. Rwose nkange mbifata nk’abatabazi, kuri nge aho kuva navuka nari ntarashyira uburoso mu kanwa, ariko ubu nkaba ngiye kujya nisukura. Ni iby’agaciro kandi banamfashije gukora akarima k’igikoni. Ubu sinshobora kurwaza indwara zijyanye n’imirire mibi.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge, Gasirabo Gaspard, ashima Hinga Weze kuba yarahisemo gukorera mu murenge wa Nyarugenge ko nawe yiteguye kubafasha muri byose bazakenera kugira ngo gahunda zabo zizagende neza, bityo abaturage ba Nyarugenge basezerere igwingira.
Yagize ati “Muri uyu mudugudu twari dufite ikibazo kigendanye n’imirire mibi ku buryo muri twari dufite abana cumi na batanu bari mu ibara ry’umutuku naho umunani bari mu ibara ry’umuhondo; ariko aho Hinga Weze itangiye kuduhugura bigisha uburyo bwo guhinga imbuto n’imboga, bigisha uburyo bwo gutegura igaburo ryuzuye kandi rihagije, bituma hajyaho amatsinda; muri aya matsinda hatangira gutekera abana ku buryo ubu bamaze gukira.”
Yakomeje avuga ko muri ayo matsinda hafashwe ingo 15 zorozwa inkoko ndetse banatanga inama kuko itsnda ryari rigizwe n’abantu 75, byaba ngombwa ko bacamo andi matsinda agera kuri 5. Abantu 55 bamaze kugurirwa inkoko bivuze ko ikibazo k’imirire mibi muri uyu murenge gitangiye kuba amateka.
Umuyobozi Mukuru wa Hinga Weze mu Rwanda, Daniel Gies, ashimira abaturage ba Bugesera ndetse anabizeza gufatanya kugira ngo barandure burundu imirire mibi n’igwingira, anavuga ko ubuyobozi bw’Akarere nabwo bubishyizemo ubushake kuko ibyo basabwa byose babikoze.
Yagize ati “Hinga Weze iri hano kubafasha kugira ngo ibateze imbere ariko n’ubuyobozi bw’Akarere nabwo bukaba bubishyize mo imbaraga kugira ngo ibikorwa dukora bibashe kubagirira akamaro, ndetse akomeza ashimira ubuyobozi bwabo ko bwemeye ko bishyirwa mu bikorwa, twabahaye ibigenga by’amazi ndetse no gutera imbuto zitandukanye ibyo tubasaba nuko mwabikoresha neza kandi mu buryo bukwiriye”.

Umuyobozi w’Umushinga Hinga weze mu Rwanda Daniel Gies agaburira abana indyo yuzuye ndetse anabaha amata (Ifoto/Panorama)
Ibyibanzweho uwo munsi ni ukwimakaza isuku n’ubuziranenge bw’ibiribwa, naho ibigega byatanzwe bikaba bigakoreshwa mu buryo bwo gusukira buciriritse bakoresheje amazi ava ku bisenge by’inzu agakoreshwa mu mirima y’imboga kandi bakaba bakomeje gushyira imbaraga mu kurwanya imirire mibi muri iyo mirenge yombi.
Akarere ka Bugesera gakunze guhura n’izuba ryinshi cyane akaba ariyo mpamvu Hinga Weze yahisemo kubaha ibigega bifata amazi kugira ngo babyifashishe babika amazi igihe k’imvura.
Munezero Jeanne d’Arc
