Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye zoherejwe muri Repubulika ya Centrafrique kuhagarura amahoro (MINUSCA), zambitswe imidari y’ishimwe kubera umurava, ubunyamwuga n’umusanzu mu kurinda abasivili.
Byabaye Kuwa 7, Mutarama, 2026, ikaba yarahawe abagize Rwanda Battle Group VII (RWABG VII) n’Ibitaro by’Ingabo z’u Rwanda byo ku rwego rwa II+ (RWAMED X).
Byabereye mu kigo cya RWABG VII kiri i Bria muri Perefegitura ya Haute-Kotto, kiyoborwa n’Umugaba Mukuru wungirije w’Ingabo za MINUSCA, Major General Maychel Asmi.
Lieutenant Colonel Willy Ntagara uyobora RWABG VII yavuze ko guhabwa imidari ari ishema ku mwuga wa gisirikare.
Ni ishimwe avuga ko ribatera gukomeza kwitangira inshingano zijyanye n’ubutumwa bwo kubungabunga amahoro bahamagariwe.
Col Dr. Simon R. Nyagasaza, Umuyobozi wa RWAMED X, yagarutse ku ntambwe ikomeye ibyo bitaro by’u Rwanda byo ku rwego rwa II+ byagezeho kuva muri Mutarama, 2025.
Nyagasaza yavuze ko RWAMED X yatanze serivisi z’ubuvuzi ku bakozi ba MINUSCA n’abasivili.
Maj. Gen. Maychel Asmi yashimiye ingabo z’u Rwanda mu kubungabunga umutekano mu matora aherutse kuba muri kiriya gihugu nk’uko byari mu nshingano za MINUSCA.
Yashimye kandi RWABG VII ku bikorwa byayo byo gucunga umutekano mu bice bya Bria, Ouadda na Sam-Ouandja.
Mu rwego rwa politiki, u Rwanda rwari ruhagarariwe na Ambasaderi warwo muri kiriya gihugu witwa Olivier Kayumba.












































































































































































