Mu kuganiro n’abanyamakuru, Shima Diane Rwigara umugore umwe wamaze gutanga ibyangombwa muri Komisiyo y’Amatora nk’ushaka kuzahatanira kuyobora igihugu, yavuze ko atazi icyo Komisiyo yshingiyeho itamutangaza ku rutonde rw’agateganyo rw’Abakandida bemerewe.
Muri iki kiganiro n’abanyamakuru, cyabereye i Nyamirambo, Shima Diane Rwigara yabwiye abanyamakuru ko ibyo yasabwaga gutanga byose yabitanze ariko agatangazwa n’uko atagaragaye ku rutonde rw’abakandida bazahatana mu matora ya Perezida azaba mu Rwanda tariki 4 Kanama 2017.
Yagize ati “Natanze urutonde rw’abansinyiye ruriho abantu 985, ariko Komisiyo y’Amatora igaragaza ko 473 batujuje ibisabwa.”
Yavuze ko Komisiyo ngo yamusobanuriye ko abo bantu itabemera ahanini ishingiye ku kuba imikono yabo ku rupapuro basinyiyeho Diane Rwigara idasa neza n’iri ku ndangamuntu zabo.
Kubwe ngo kuba Komisiyo itaramushyize ku rutonde rw’Abakandida bemejwe by’agateganyo ngo ni ukumuca intege ariko ngo ntazigera acika intege kuko ngo ajya gutanga kandidatire yari yiteguye.
Ati “Inzira twanyuzemo ni urugendo rutoroshye, umuntu ahura n’ingorane nyinshi ariko sinzacika intege. Nizera ko niba igihugu gifite Demokarasi kigomba kubyerekana.”
Diane Rwigara avuga ko muri buri Karere bagerageje gushaka ababasinyira kandi barenza cyane umubare w’abantu 12 basabwaga nibura mu karere kamwe, bavuga ngo nibagira abo banga abandi bazasigare, kandi ngo ni igikorwa cyabaga ahibereye.
Yavuze ko abantu 15 mu bamusinye bahohotewe, harimo bamwe ngo batakirara mu ngo zabo, n’abandi babazwa ngo impamvu bataye umurongo, n’abamuherekeje atanga kandidatire ngo na bo babajijwe impamvu, gusa ngo iki kibazo yakigejeje kuri Polisi.
Diane Rwigara ngo mu minsi yahawe azakomeza gushaka uko yakuzuza umubare w’abamusinyira bujeje ibyangombwa gusa yavuze ko bigoye kuko ngo Komisiyo itamusobanuriye neza ibyo yagendeyeho yanga abari bamusinyiye.
Ati “Sinatangiye mvuga ngo nibananiza nzabivamo, nangiye nzi ko bikomeye kandi ntazacika intege.”
Tariki ya 27 Kamena Komisiyo y’Amatora yatangaje by’agateganyo ko Kagame Paul watanzweho Umukandida n’Umuryango wa RPF-Inkotanyi, na Dr Frank Habineza watanzweho Umukandida n’ishyaka rye rya Green Democratic Party of Rwanda ari bo bemerewe kuziyamamaza.
Urutonde ntakuka rw’Abakandida baziyamamaza mu matora ya Perezida ruzatangazwa tariki 7 Nyakanga 2017.
Shima Diane Rwigara ni wa mbere utumiye abanyamakuru uvuga ku cyemezo cya Komisiyo y’Amatora cyo kumusaba kuzuza ibisabwa, mu gihe hari abandi barimo Barafinda Sekikubo Fred, Mwenedata Gilbert na Mpayimana Philippe bose bari batanze ibyangombwa muri Komisiyo bagaragaza ubushake bwo kuzayobora u Rwanda ariko ntibaza ku rutonde rw’agateganyo.
Umuseke.rw

Shima Diane Rwigara, mu kiganiro n’abanyamakuru, arasoma inyandiko yagejeje kuri Polisi agaragaza akarengane kakorewe abamusinyi ngo abone amahirwe yo kuziyamamaza (Photo/Umuseke)












































































































































































