Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Doj Cat: Andi Mateka Agiye Kwandikwa i Kigali

Igitaramo cya Move Afrika kigiye kubera i Kigali cyitezweho amateka, Doja Cat agiye gutaramira bwa mbere muri Afurika

Mu minsi mike iri imbere, abakunzi b’umuziki mu Rwanda ndetse n’abo mu bindi bihugu bihana imbibi na rwo bategereje igitaramo gikomeye cyane. Ni igitaramo cya Move Afrika kizitabirwa n’umuraperi w’icyamamare ku Isi Doja Cat, ugiye gutaramira ku mugabane wa Afurika ku nshuro ye ya mbere.

Iki gitaramo giteganyijwe ku wa Kabiri tariki ya 17 Werurwe 2026, kikazabera mu nyubako y’imyidagaduro ya BK Arena i Kigali, ahazwiho kwakira ibitaramo bikomeye byitabirwa n’abantu benshi.

Move Afrika ni igikorwa gitegurwa n’umuryango Global Citizen, kigamije guteza imbere imyidagaduro no gushyigikira iterambere ry’urubyiruko binyuze mu kubaha amahirwe y’akazi no guteza imbere impano zabo.

Iki gitaramo kikaba kigiye kuba ku nshuro yacyo ya gatatu kibera mu Rwanda. Ku nshuro ya mbere cyabaye mu 2024 cyari cyatumiwemo umuraperi Kendrick Lamar, naho igiheruka n’icyo muri 2025 ubwo abanyarwanda bataramirwa n’umuhanzi w’icyamamare John Legend.

Abategura iki gitaramo batangaje ko hafi 80% by’abazahabwa imirimo izaba ikenewe muri iki gikorwa bazaba ari urubyiruko rwo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba. Ibi bifatwa nk’amahirwe akomeye ku rubyiruko rwo kugaragaza impano no kunguka ubumenyi mu bijyanye n’imyidagaduro.

Uretse kuba iki gitaramo gikomeye, kizaba gifite umwihariko kuko ari ubwa mbere Doja Cat azaba aririmbiye ku mugabane wa Afurika. Ibi byatumye abantu benshi bateganya kuza kugikurikira baturutse mu bihugu bitandukanye byo mu karere no hanze yako.

Doja Cat, amazina ye nyakuri ni Amala Ratna Zandile Dlamini, akaba yaravukiye mu mujyi wa Los Angeles muri United States. Se akomoka muri South Africa, ibintu byatumye uyu muhanzi akunda kuvuga ko yifuza kugaruka ku mugabane afitemo inkomoko.

Zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe cyane ku rwego mpuzamahanga abantu biteze kumva zirimo Paint the Town Red, Agora Hills, Need to Know, Streets, Say So, Kiss Me More ndetse na Woman.

Uyu muhanzi kandi amaze kugaragara mu bitaramo bikomeye ku Isi birimo Grammy Awards, aho yanegukanye igihembo cya Grammy abikesha indirimbo ye Kiss Me More. Uretse ibyo kandi muri 2025, Doja Cat yagaragaye mu birori bikomeye bya MTV Video Music Awards aho yaririmbye indirimbo ye nshya Jealous Type.

Umuhanzi Doja Cat akaba azwiho kwigaragaza mu myambarire itangaje mu birori bikomeye by’imideli nka Met Gala, ibituma abakunzi b’imyidagaduro bategerezanyije amatsiko kureba imyambaro azaserukana ubwo azaba ataramira i Kigali. 🎤🎶

Doja Cat agiye gutaramira bwa mbere muri Afurika mu Rwanda

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities