Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard uri i Doha muri Qatar aho yahuriye n’Umunyabanga Mukuru w’Umuryango w’ibihugu bikoresha igifaransa -OIF, Mushikiwabo Louise. Bombi bitabiriye Inama ya Gatanu y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku ngamba zo kwivana mu bukene kw’ibihugu bikennye kurusha ibindi ku Isi (LDC).
Ni inama yatangiye ku Cyumweru tariki 5 Werurwe izagera ku wa 9 Werurwe 2023, ibera i Doha muri Qatar ihuriwemo n’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma, u Rwanda ruhagarariwe na Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente Edouard. Biteganyijwe ko ku wa Mbere tariki ya 06 Werurwe 2023, ari mu batanga ikiganiro.
Iyi nama isanzwe iba buri myaka cumi gusa yasubitswe inshuro ebyiri mu 2021 kubera icyorezo cya COVID-19 cyari cyugarije Isi.
Bimwe mu bigiye kuganirwaho harimo uburyo bwo gushyiraho ingamba z’iterambere rirambye zavana ibi bihugu mu bukene.
Kimwe mu bikorwa bishyizwe imbere ni ukuganira hagati y’ibihugu n’inzego z’abikorera, Sosiyete sivile n’urubyiruko ku buryo bukwiye gukorwa mu kwihutisha iterambere mu bihugu bikennye, no kureba ibyakorwa mu gushyira imbaraga mu iterambere rirambye mu burezi, ubuzima, ikoranabuhanga n’ibindi.

Panorama















































































































































































Anifa Kantarama
March 16, 2023 at 16:49
Monde ya Beton baba bashaka kwiyongera ubutunzi bafite, c’ est le monde capitaliste ufite azongerwa, nizere ko Imana izaca inkoni izamba mu ijuru
Hassan Gouled
March 16, 2023 at 16:48
None se Edouard na Louise barakennye?ese ko bifuza ko na rubanda ikira nk’ abo .reka sha ni sauve qui peux
Anitha Kivuye
March 6, 2023 at 16:05
Leta u’ U Rwanda ikwiriye kureka kwipasa muremure nimenye ubushobozi bw’ abaturage kuko igihugu giteye imbere umuturage wacyo agasigara inyuma ntacyo bimaze
Bourgeaois Ndori
March 6, 2023 at 16:04
Ubukene si karande!ariko na none nta gihugu kitagira abakene ikibazo ni ubutindi
Pepe Rugangura
March 6, 2023 at 14:17
Ubumenyi butangwa mu Rwanda bujyanye na level y’ igihugu ibindi ubundi ntimugakunde kwisimbukiriza uwo mugaboi watanze igitekerezo mu mushikirano nawe tugomba ku mwigaho, ese yize hehe?ese ko ari rwiyemezamirimo we yishyura neza abakozi cyangwa yashatse kwibonekeza kugira ngo agirirwe icyizere gusa , abanyafurika ni ibisambo bakunda inda zabo ntabwo bakunda abaturage b’ ibihugu byabo.