Ku gicamunsi cyo ku wa 25 Gicurasi 2018, mu rwunge rw’amashuri rwa Remera y’abaporoso, habaye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi. By’umwihariko uwo muhango wari uwo kwibuka abari abakirisito, abarezi n’abanyeshuri bo muri icyo kigo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu buhamya bwatanzwe n’umwe mu bigaga muri Remera y’abaporoso, yavuze ko uretse inzira y’umusaraba banyuzemo, indege yari itwaye uwari Perezida w’u Rwanda, Juvenal Habyarimana imaze guhanurwa, abasirikare bari batuye muri ako gae ndetse n’igie ccyose yari hafi y’ikibuga cy’indege, batangiye kwica abatutsi.
Agira ati “indege ihanuka twarayirebaga, nibwo kwica abatutsi byatangiye, kuko aho twari dutuye mu Rubirizi hari umusirikare watangiye kurobanura abantu abita abatutsi. Hari umugabo yarashe avuga ko ari umututsi, undi na we amuha iminota itanu yo kuba arangije gusezera umuryango we, ariko ntiyatumye abasezera kuko yahise amurasa.”
Akomeza avuga ko mu Giporoso ariho interahamwe zakoreraga inama, aciye kuri bariyeri yari ihari, yumva bavuga ko hari 13 bagiye kwica. Yaragiye abimenyesha papa we, amusabako yahunga arabyanga. We yahise ahava atwara musiki we mukuru, ariko bakihatirimuka ni bwo papa we yahise apfa. Mama we yaje kuhava ajya i Gitarama n’ubwo na we yaje kwicwa, barokotse ari abana bane.
Past. Antoine Rutayisire, umushumba wa EAR Paruwasi ya Remera ari nay o yubatsemo iryo shuri, mu kiganiro yatanze, yavuze ko mu Rwanda hari impamvu eshatu zituma bibuka. Impamvu ya mbere yavuze ko iyo abanyarwanda bibutse ababo bishwe ari umwanya wo kubasubiza agaciro kabo. Agira ati “abato muri twebwe ntibari babizi, ariko bagomba kubimenya kuko hari igihe bitari byemewe kwibuka nko mu 1959 kuko na bwo bicaga Abatutsi.”
Akomeza avuga ko n’ubwo bicaga Abatutsi batabyitaga Jenoside, kuko mu binyamakuru babivugaga ariko ntibagaragaze n’abantu bishwe ariko icyo gihe, atababashije kwibukwa, Kayibanda yarabyanditse mu gihe cya Noheli yo mu 1960.
Agira ati “Abantu barabishe, ni bwo abo bitaga Inyenzi bari bageze mu Rwanda, Leta yari iriho icyo gihe yatanze itegeko ryo abatutsi baribatuye hagati yo mu Mutara na Gatsibo, ko bose bicwa bagatabwa mu mazi kandi ntibazigere bibukwa.
Hari akabande aho bita muri Nyamamarebe, Kayita, Gakenke na Kawangire; yari imisozi itatu iteganye, baharasiye abantu benshi mu 1970. Amagufwa yari agihari ntawigeze abashyingura. Ubu iyo twibuka abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, tukabashyingura, tukabasubiza icyubahiro, bivuze ko tuba twibuka abavuba n’abakera batabonye uko bashyingurwa.”
Akomeza avuga ko impamvu ya kabiri ari iyo gukuramo abanyarwanda ibibi byabaye kugira ngo bibave mu mitima. Ati “ubuyobozi bwabeshye abaturage none ari babukuriye barigendeye kandi abandi barafugwa. Ni yo mpamvu dukwiye kwibuka kugira ngo tutazongera gukora ibitugiraho ingaruka.”
Na ho impamvu ya gatatu avuga ko ubu abanyarwanda bari mu gihugu cyazutse bibuka kugira ngo bakire, bazuke, kuko kwibuka bibigisha kubaho, kandi utarapfuye adakwiye guheranwa n’agahinda n’umujinya ahubwo agaharanira kubaho.
Asaba abanyarwanda gushimira abitanze bakabohora u Rwanda, bagahagarika na Jenoside yakorewe Abatutsi. Asaba urubyiruko kureka kwiyahuza ibiyobwenge kuko na byo bikomeza kubica.
Uwari uhagarariye muri icyo gikorwa Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside Nzirimo James yavuze ko mu kwibuka abantu badakwiye igihe bimaze, ahubwo bajye babon ako bisa nk’ibyabaye ejo. Yakanguriye abana kutajya mu ngengabitekerezo, asaba n’ababyeyi kwirinda kubitoza abana babo. Ati “impamvu igihugu gishyira imbaraga mu rubyiruko ni ukugira ngo birinde ko bizongera kubaho.”
Yibukije urubyiruko guharanira ibyabateza imbere n’icyatuma igihugu kitazongera gusubira inyuma, birinda guhemberera ingengabitekerezo.
Munezero Jeanne d’Arc

Igikorwa cyabimburiwe n’urugendo rwo kwibuka (Ifoto/Munezero)

Abana mu mukino ushushanya ibihe bikomeye bya Jenoside yakorewe Abatutsi (Ifoto/Munezero)
